Ruhango: kwizigama bigomba kuba umuco ntibibe ingano y’amafaranga

Abakozi ntibakwiye gukomeza guhemberwa mu ntoki

Abakozi ntibakwiye gukomeza guhemberwa mu ntoki

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, burasaba abaturage bagatuye kugira umuco wo kuzigama batitaye ku ngano y’amafaranga binjiza cyangwa bafite, kuko ibi bizabafasha kwiteza imbere kandi bakabasha kwikemurira ibibazo bitandukanye.

Mbabazi Francois Xavier, uyobora aka karere, avuga ko hashize igihe bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza aba baturage kwitabira kuzigama amafaranga babona, ariko ngo bagenda bahura n’imbogamizi z’imyumvire.

Uyu muyobozi avuga ko abantu batananiwe kwizigama, ariko ikibazo cy’imyumvire ngo n’icyo gituma batumva neza iyi gahunda, gusa akavuga ko hari bamwe bamaze kubyumva ndetse ubona ko imibereho yabo yahindutse.

Ati “erega si ngombwa ko hizigama umuntu ufite amafaranga menshi, gusa buri muturage abigize umuco byakunda. Uko abonye igihumbi agakoraho magana angahe akizigama, bidatinze yisanga afite amafaranga ashobora ku mugurira itungo. Ryatungo naryo ryahagera, rikororoka agatera imbere.”

Iyo uganiriye n’abakozi bamwe bakora mu mirimo itandukanye cyane cyane nko mu bwubatsi, bakugaragariza ko amafaranga bahembwa ari make.

Ndetse akenshi ngo bahembwa bafite amadeni menshi ku buryo abo batse aya madeni baba bahageze, bityo kubona ayo bizigama bikaba ikibazo.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, avuga ko nta mukozi ukwiye kuba agihemberwa amafaranaga mu ntoki, akaba asaba abakoresha bose kujya bahembera abakozi babo muri banki. Kuko ngo igihe umukozi ahembewe mu ntoki byanze bikunze ntiyazatera imbere.

 

Leave A Comment