Burera: Bahigiye kwishyuza ba “Bihemu” bambuye ibigo by’imari iciriritse byahombye

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwahigiye kwishyuza ba bihemu bambuye ibigo by’imari iciriritse (Microfinance) aho abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kureba ba bihemu baba bari aho bayobora kugira ngo bishyuzwe.

Mu mwaka wa 2013 ubu buyobozi bwavugaga ko mu karere ka Burera ba bihemu bambuye ibyo bigo by’imari (Microfinance) byakoreraga muri ako karere, amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 42 n’ibihumbi 780 n’amafaranga 770.

Muri Mata uwo mwaka kandi muri buri murenge hari hashyizweho itsinda rishinzwe kwishyuza abo ba bihemu. Gusa ariko ngo kugeza nubu ntibarishyuzwa; nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, abitangaza.

Agira ati “Ayo mafaranga yaraheze! Kandi yagombye kuba agaruka akadufasha! Ni umuhigo rero (kwishyuza ayo mafaranga).” Akomeza asaba abayobozi b’imidugudu, utugari ndetse n’imirenge kureba ba bihemu kugira ngo bishyuzwe.

Ikibazo cya ba bihemu bambuye ibigo by’imari iciritse kigaragara mu Rwanda hose. Icyo kibazo cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2006 maze bimwe muri ibyo bigo by’imari bihita bifunga imiryango kubera guhomba.

Icyo kibazo kimaze kumenyekana, Leta y’u Rwanda yahise ishyira ho gahunda yo kugaruza amafaranga yambuwe ibyo bigo by’imari.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ngo, mu Rwanda hose, hamaze kugaruzwa amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 41 gusa, muri agera kuri miliyari 60 zigomba kugaruzwa.

Tariki ya 26/03/2013, abagize urwego rw’igihugu rwashyizwe ho kugira ngo rugaruze amafaranga yambuwe ibyo bigo by’imari, bahuriye mu nama kugira ngo banononsore akazi bashinzwe.

Tarcisse Karugarama, wari Minisitiri w’Ubutabera icyo gihe, wari uyoboye urwo rwego, yatangaje ko kugaruza ayo mafaranga yose ari ingorabahizi kuko bamwe muri ba bihemu batorotse, irengero ryabo rikaba ritazwi.

Leave A Comment