Gatsibo: Ababana n’ubumuga nabo bahawe umwanya mu bigo by’imali

m_Ababana n’ubumuga nabo bahawe umwanya mu bigo by’imali

Banki ya Kigali ishami rya Kiziguro

Ubuyobozi  bw’Akarere ka Gatsibo buri mu gikorwa cyo gusura bimwe mu bigo by’imali bikorera muri ako karere mu rwego rwo kureba uko serivise zitangwa cyane cyane ku bantu babana n’ubumuga n’aho bakirirwa.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere bwasuraga banki ya kigali ishami rya Kiziguro, bwakiriwe n’ubuyobozi bw’iyo banki berekwa serivisi zihatangirwa, cyane ko baje kugira ngo bafashe abaturage b’Akarere by’umwihariko abo mu Murenge wa Kiziguro na Kiramuruzi dore ko iyi banki yubatse hagati y’izo santeri zombi.

Madamu Muteteri Jackie, umukozi wa banki ya kigali ishami rya Kiziguro, avuga ko kuva iri shami ryahagera bamaze kwakira abakiriya basaga 400, bakaba bafite intego yo kugeza ku bakiriya 1500 muri uyu mwaka wa 2014.

Muteteri akomeza avuga ko hashyizweho n’umwanya wagenewe kwakira abamugaye, ngo bakaba bamaze gutanga inguzanyo nini kubantu batatu, amashyirahamwe 15 ndetse n’inguzanyo ku mishahara, kandi ngo bafite intego yo gutanga inguzanyo ingana na miliyoni 350 kugera mumpera z’uyu mwaka wa 2014.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yavuze ko abaturage bose bagomba kuzigama amafaranga yabo kuri banki aho kuyabika mu rugo ngo azabanze agwire kuko bifite ingaruka.

Banki ya Kigali imaze gufungura amashami atanu mu karere ka Gatsibo mu mirenge ya Kabarore, Ngarama, Muhura, kiramuruzi na Kiziguro. Ibi bikaba bifasha abaturage b’Akarere kwiteza imbere mubikorwa bitandukanye cyane cyane ibyubuhinzi, aho abaturage bakora imishinga yabo ikajyanwa muri banki bityo banki zikabafasha kwiteza imbere.

Leave A Comment