Nyabihu: nubwo hari urubyiruko rukivuga ko bigoranye kwihangira imirimo, ushinzwe ishoramari n’amakoperative avuga ko rufite amahirwe menshi

Bamwe mu rubyiruko bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Nyabihu, bavuga ko gushora imari kuri bo ngo bihangire imirimo, ari ikintu kitoroshye bitewe nuko nta mutungo baba bafite ngo babe babona ingwate.

Ibi bituma nta nguzanyo babasha kubona byoroshye ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo bitewe n’uko bitapfa koroha ko ikigo cy’imari cyaguha inguzanyo nta ngwate nk’uko Musabirema Placide, umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Shyira yabidutangarije.

Nubwo ikibazo cy’imbogamizi ku kubona inguzanyo ku rubyiruko kigarukwaho na benshi muri rwo, uhagarariye amakoperative n’ishoramari mu karere ka Nyabihu Hatangimbabazi Theodore, avuga ko kuri ubu urubyiruko rufite amahirwe menshi, kandi rusabwa kwitinyuka rukayabyaza umusaruro.

Muri ayo mahirwe, avuga ko harimo gahunda ya Hanga umurimo, ifasha urubyiruko cyane. Iyo urubyiruko rugaragaje igitekerezo cyiza cy’umushinga, rukaba rushyirwa muri iyi gahunda aho umuntu ashobora kwishingirwa kuri 75% ku ngwate.

Ikindi bashishikariza urubyiruko ni ukwibumbira mu makoperative , bakarufasha kubona ibyangombwa byuzuye, ndetse bakarwereka n’amahirwe ahari binyuze mu kigega cya BDF, kuko harimo  uburyo urubyiruko n’abagore bashobora koroherezwa mu ishyirwamubikorwa ry’imishinga yabo.

Ikindi kandi Hatangimbabazi agarukaho ngo ni uko gukorera mu makoperative  ari imwe mu nzira ibafasha gutera imbere vuba no guhuzwa n’ibigo by’imari bakaba bahabwa inguzanyo byoroshye.

Kuri rundi ruhande, na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’imari bavuga ko bagerageza korohereza urubyiruko uko bashoboye mu gukorana nabyo no kubona inguzanyo. Ntirenganya Wellars, ni umucungamutungo w’ikigo cy’imari cyitwa Umutanguha Finance Limited ishami rya Gasiza mu murenge wa Rambura.

Avuga ko mu kigo cy’imari cyabo, mu gihe abari hejuru y’imyaka 24 bafunguza konti ku mafaranga agera kuri 3500, urubyiruko ruri munsi y’iyo myaka rufunguza konti ku buntu uretse agatabo kagura igihumbi gusa n’ijana ryo gushyira kuri konti ufunguza atanga.

Nyuma yo gufunguza konti, avuga ko abakorana nacyo nk’abanyamuryango, kiborohereza kubona inguzanyo, ku  rubyiruko ho ngo bikaba ari akarusho. Urubyiruko ruhabwa amahugurwa “ education financier ” ku buryo bakwizigamira n’uko bakora imishinga iciriritse.

 nubwo hari urubyiruko rukivuga ko bigoranye kwihangira imirimo

Ntirenganya Wellars umucungamutungo w’Umutanguha Finance Ltd ishami rya Kabaya avuga ko urubyiruko ruhabwa amahirwe menshi mu gukorana nabo no koroherezwa kubona inguzanyo

Ifasha kandi urubyiruko rufite bene iyo mishinga myiza kuba rwakoroherezwa kuyishyira mu bikorwa.

Kuri ubu, ku ruhande rw’akarere na bimwe mu bigo by’imari, icyo basaba urubyiruko, ni ugutinyuka, bagaharanira icyatuma batera imbere. Ibi bikajyana no gutekereza imishinga yihariye udushya kandi bakagerageza kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu rwego rwo guharanira kugera kuri ejo hazaza heza.

Leave A Comment