Rubavu: igihe ntarengwa cyahawe abayobozi bambuye Sacco cyabagereyeho

Bamwe mubayobozi bafitiye imyenda Sacco bagiye gufatirwa ibihano nyuma yo kutishyura

Bamwe mubayobozi bafitiye imyenda Sacco bagiye gufatirwa ibihano nyuma yo kutishyura

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko igihe ntarengwa cyahawe abayobozi b’inzego z’ibanze batwaye amafaranga y’ikigo cy’imari SACCO ntibayishyure cyabagereyeho none bagiye gufatirwa ibihano.

Taliki ya 28/2/2014 niyo taliki ntarengwa abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge bambuye SACCO bari bahawe kugira ngo babe bagaruye amafaranga batwaye, ariko bigaragara ko benshi batabishyize mu bikorwa.

Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko mu karere ka rubavu bafite abayobozi 16 barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’utugari n’amavuriro bafashe amafaranga ariko ntibayagarure mu gihe Sacco zashyiriweho gufasha abaturage kubitsa no kuguriza.

“Twanze kugira icyo dukora kumushahara w’umuntu kuko ari ntavogerwa ariko taliki ya 4/3/2014 nibwo abatarashubije Sacco ibyayo bazafatirwa ibihano” umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko abayobozi b’imirenge bihaye inshingano yo kwishyuza aya mafaranga kuko batakwihanganira ko Sacco zihomba kubera ko abayobozi bafite aho bakura, ari nabo bafashe amafaranga ntibishyura.

Nubwo umubare w’abafashe amafaranga muri Sacco mu karere ka Rubavu ari bacye, ufite amafaranga menshi ngo agera ku bihumbi 450 naho ufite macye agera ku bihumbi 240 kuburyo hadafashwe ingamba ngo Sacco zishobora kwigabizwa n’abayobozi zikaba zahomba.

Igikorwa cyo kwishyuza abayobozi bafashe amafaranga muri Sacco ntibayasubize cyafashwe ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba nyuma yo kugenzura imikorere y’ibi bigo by’imari bikaboneka ko abaturage bafashe amafaranga bishyura ariko abayobozi bafata amafaranga ntibishyure.

Leave A Comment