Amatsinda yo kuzigama agira uruhare mu guteza imbere abaturage b’amikoro make

Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ni bumwe mu buryo bufasha abaturage bafite ubushobozi buke kwiteza imbere babona amafaranga aciriritse yo gushora mu bucuruzi n’ubworozi.

Amatsinda yo kuzigama agira uruhare mu guteza imbere abaturage b’amikoro make

Itsinda  “Twibature” rigizwe n’abanyamuryango 30 muri bo 25 ni abagore mu gihe abagabo ari batanu gusa. Buri munyamuryango muri iri tsinda atanga umugabane w’amafaranga 150 buri cyumweru ariko akaba yemerewe gufata indi migabane kugeza kuri ine.

Perezida w’iri tsinda, Ntawumenyakazaza Celestin asobanura ko umuntu ahabwa inguzanyo bashingiye ku mafaranga amaze gutanga mu itsinda kandi bagakurikirana niba ayakoresha umushinga yayasabiye.

Ntawumenyakazaza yagize ati: “Umunyamuryango aba yemerewe kuguza ariko tumuha amafaranga atarenzeinshuro eshatu z’ayo amaze kugezamo. Urugero niba amaze gutanga ibihumbi 10 mu itsinda ntidushobora kumuguriza arenze ibihumbi 30… Atubwira niba umushinga ubyara inyungu kandi komite y’itsinda igakurikirana niba ayakoresha icyo yayasabiye.”

Aya mafaranga nubwo atari menshi cyane agirira akamaro abagore baba bafite imishinga y’ubucuruzi  n’ubworozi  ariko barabuze igishoro bakayakoresha bakishyura inyungu yayo ingana na 10%.

Nyirabajiji Alvera ni umukecuru w’imyaka 70 yemeza ko kuba muri iryo tsinda byamugiriye akamaro ati: “ Ryangejeje kuri byinshi rwose  natangiriye ku migabane ibiri none ngeze ku migabane ine. Nagujijemo ibihumbi 18 ngura agahene none kabyaye utwana tubiri.”

Yakomeje agira ati: “ nkaba nshimira iryo tsinda rya twibature yaba n’umwana nzasiga nzarimuraga.”

Ku ruhande rw’abandi bari muri iryo tsinda, bavuga ko ryabagurije amafaranga bakoresha mu gucuruza ibitoki bibaha inyungu bakishyura  neza  inguzanyo bahawe kandi bongereye imigabane yabo.

Rwabuhungu Jean Claude ni umuhuzanikorwa wa APIB (Association pour les Initiatives de Base) ukorera mu turere twa Gakenke, Burera na Musanze avuga ko ubu buryo bwo gukorera mu matsinda bwongera ubushobozi bw’abaturage bakabona amafaranga yo gukoresha.

Share Button
Leave A Comment