Ngororero: Barifuza ko amabanki yegereza abaturage amafaranga yagera no mu karere kabo

Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero cyane cyane mu bice by’icyaro basanga amabanki agiye abegereza amafaranga aho batuye ku minsi yagenwe byabafasha mu kurushaho gukorana n’amabanki ndetse no kurwanya ubujura. Ibi twabitangarijwe n’ingeri zitandukanye harimo abize n’abatize.

Nubwo muri buri murenge wo mu karere ka Ngororero hari Koperative Umurenge SACCO, ndetse hamwe na hamwe hakaba n’andi mabanki atandukanye cyane cyane mu mijyi ya Ngororero, kabaya ndetse no muri imwe mu mirenge yindi y’icyaro, haracyari abaturage bataragana banki cyangwa SACCO.

Bamwe ngo babiterwa no kwanga gukora urugendo bagana ku mabanki naho abandi ngo bakenera amafaranga buri munsi bityo kuyajyana kuri banki bagombye gukora ingendo bikaba ari nta mumaro nkuko Sibomana Ndereya wo mu murenge wa Bwira abivuga.

m_Barifuza ko amabanki yegereza abaturage amafaranga yagera no mu karere kabo

Barifuza ko uburyo nkubu bwa mobile Bank bwabageraho

Kuba hari abaturage babika amafaranga mu mifuka yabo, ibi bikurura ubujura bwa hato na hato bwaba ubuciye icyuho cyangwa ubushukanyi bigatuma abaturage bahatakariza amafaranga yabo.

Mu minsi yashize ahagana mu mpera za 2013 mu karere ka Ngororero hadutse abantu batekera umutwe abaturage bakabaka amafaranga babeshya ko babagurisha ibyo bita imari zizabungura bakura mugihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, maze bakabatwara amafaranga yabo, aho miliyoni zigera kuri 15 zose yagiye kuri ubwo buryo.

Ibi, hari abavuga ko byaba biterwa n’uko abo bajura n’abatekamutwe baba baramaze kumenya ko abaturage babika amafaranga mu rugo aho bayakoresha uko bashatse batabanje kugisha inama.

 m_Barifuza ko amabanki yegereza abaturage amafaranga yagera no mu karere kabo1

Nkuko amabanki amwe n’amwe yatangiye kwegereza abaturage amafaranga nko ku minsi y’isoko n’ahantu hakunda guhurira abantu benshi, hari abasanga iyi mikorere igejejwe mu karere ka Ngororero byabafasha kubitsa no kubikuza hafi yabo.

Uko biri kose, ubuyobozi bw’akarere bukomeje gusaba abaturage b’ingeri zose kwitabira gukorana n’amabanki mu kwiteza imbere no kuzigamira ejo hazaza.

Umuryango CARE International usanzwe ukorera mu turere dutadukanye tw’u Rwanda watangije gahunda yitwa“Access to Finance Rwanda” ibinyujije muri gahunda yise Voluntary Saving and Loan Scale Up, hakoreshejwe uburyo bwitwa “Intambwe”, aho abaturage bigishwa kuzigama kandi hafi yabo.

Share Button
Leave A Comment