Rusizi: Abashinzwe imirenge Sacco barasabwa kwitwararika kumafaranga y’abaturage

Nyuma y’aho ikigo cy’imari iciriritse cy’umurenge sacco Intsinzi Nzahaha cyibwe n’abakozi bacyo bakaburirwa irengero, ibindi bigo by’imirenge sacco byo muyindi mirenge birasabwa kuba maso byirinda ko amafaranga y’abaturage yakomeza kunyerezwa  cyane cyane abakozi babyo birinda kwizerana kubirebana n’amafaranga . ibi byatangarijwe mu nama yahuje inzego zose zishinzwe kugenzura ibigo by’imari biciriritse by’imirenge sacco.  Mu nama yari igamije kubahwitura kubirebana n’imicungire y’amafaranga y’abaturege babikijwe.

 m_Abashinzwe imirenge Sacco barasabwa kwitwararika kumafaranga y’abaturage

Ibyo ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru wungirije mu ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative Habyarimana Gilbert tariki 25/4/2014, ubwo yagiraga abakozi b’ibi bigo inama zo kumenya inshingano bafite zo gucunga amafaranga y’abaturege,  yanavuze ko kuba ibigo by’imari biciriritse bigenda bigira imikorere mibi mu mirenge imwe n’imwe ngo biterwa no kutamenya inshingano ababikoramo bafite. abasaba ko bagomba gutunganya akazi bashinzwe hakurikijwe amategeko kuko hari abizerana bagakora amakosa.

 m_Abashinzwe imirenge Sacco barasabwa kwitwararika kumafaranga y’abaturage1

Ibyo byagaragaye mu ikigo cy’imari instinzi sacco Nzahaha aho ngo bamaze amezi agera kuri 2 abakozi bayikoramo batuzuza ibitabo kubera icyizere perezida w’iyi sacco Masengesho Etienne yari abafitiye bituma biba iki kigo miliyoni zigera ku 9 zishobora no kwiyongera kuko ngo hari n’ibindi biri kugenda bigaragara nkuko perezida w’iyi sacco yabitangaje, yaboneyeho anakangurira bagenzibe kuba maso.

Abakora muri ibi bigo by’imari biciriritse bagaragaje imbogamizi nyinshi bahura nazo zituma imikorere ya za Sacco ikomeza kuba mibi harimo gutanga inguzanyo zitishyurwa kuko ngo abazifata banga kwishyura bavuga ko ibyo bigo by’imari byaje ari ibyo kubatera inkunga kandi byiyongeraho gutanga izo nguzanyo mukajagari cyane cyane hashingiwe kuri za ruswa ndetse no kutagira abashinzwe gucunga ibi bigo kuko kugeza ubu bicungwa naba  Locar defence badafafite n’ibikoresho byo kwifashisha barinda amafaranga.

Bakaba basabye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative kubafasha ibi bigo bikarindwa kimwe n’andi mabanki kuko birimo amafaranga y’abaturege menshi, mu rwego rwo gucunga neza ibi bigo bijejwe ko ibyo bigiye kwigwaho ariko mugihe bitarakorwa basabwa nabo kurushaho kwitwararika mugucunga imari ya Rubanda

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuze ko nubwo iyi nama yageze kuri byinshi ngo bidateye ishema kuko yabaye haragaragaye ubujura, avuga ko byaba byiza nibura hagize abibye amafaranga y’abaturage  bo mu murenge wa Nzahaha baboneka.

Imwe mumyanzuro yafashwe mu rwego rwo gukumira ubujura ni uko inzego zose zigomba kujya zikorana amafaranga akabikwa cyangwa akabikuzwa hakurikije amategeko

Share Button
Leave A Comment