Burera: Abakorana n’ibigo by’imari baracyabarirwa ku kigero cya 63%

Burera: Abakorana n’ibigo by’imari baracyabarirwa ku kigero cya 63%

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko abaturage bo muri ako karere bamaze kwitabira gukorana n’ibigo by’imari babarirwa mu kigero cya 63% gusa by’abanyaburera bose.

 Sembagare avuga ko mu baturage ibihumbi 336 n’abaturage 582 batuye akarere ayobora, abagera ku bihumbi 109 na 417 aribo gusa babitsa ndetse bakaba banaka inguzanyo mu mabanki akorera mu karere ka Burera.

Uyu mubare ugaragara nk’aho ari muto ukurikije n’ibyo ubuyobozi bw’ako karere bwahize mu mihigo y’umwaka 2013-2014, ubura igihe gito ngo urangire.

Muri uwo mwaka ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwahize ko bazashishikariza abaturage babarirwa mu bihumbi 20 kugana ibigo by’imari. Ibyo bikaba byari gutuma abakorana n’ibigo by’imari bagera ku kigero cya  cya 75% by’abaturage muri ako karere.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yagiranaga ikiganiro na Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, yamutangarije ko abanyaburera bakorana n’amabanki bari ku kigero cya 60.8%.

Bivuga ko mu gihe kirenga umwaka wose abakorana n’ibigo by’imari biyongereyeho abagera kuri 3% gusa.

Gusa ariko ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko buzakomeza gushishikariza abaturage kugira ngo bagire umuco wo kwizigamira kuko aribwo bazagera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kwizigamira, muri ako karere hashyizwe ho ingamba kuburyo abagize amatsinda atandukanye muri buri murenge bazajya bahura bakareba ababa bakorana n’ibigo by’imari. Abadakorana nabyo nabo bagashishikarizwa kubigana.

Abagore ndetse n’urubyiruko by’umwihariko bashishikarizwa kugana ibigo by’mari kuko batabyitabira ku buryo bushimishije.

Urubyiruko rusabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo rutangire hakiri kare kwimenyereza gukora. Ayo makoperative akaba ariyo abafasha kwaka inguzanyo mu bigo by’imari.

Bamwe mu bagore bo ngo ntibagira umuco wo kwizigamira kuko babuzwa n’abagabo babo. Abagabo babuza abagore kwizigamira bibutswa ko iyo umugore n’umugabo bakoze bose biteza imbere urugo.

Usibye ibigo by’imari bya SACCO byegerejwe abaturage mu mirenge 17 igize akarere ka Burers, muri ako karere hakorera kandi amabanki atandukanye arimo BK (Banque de Kigali), BPR (Banque Populaire du Rwanda) ndetse na Unguka Bank.

Leave A Comment