Gatsibo: Gukorana n’ibigo by’imali byatumye bikura mu bukene

m_Gukorana n’ibigo by’imali byatumye bikura mu bukene

Inyubako y’Umurage Sacco imwe mu zuzuye mbere mu Karere ka Gatsibo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze kwikura mu bukene babikesha gukorana n’ibigo by’imari cyane cyane Umurenge Sacco.

Aba baturage bavuga ko bishimira kuba ntawe ukibika amafaranga ye mu ihembe cyangwa se mu kimuga, ahubwo ko batinyutse gukorana na Sacco Umurenge, aho bashobora kubitsa no kuguza bityo bakabasha kwiteza imbere.

Mukamana Emerance wo Murenge wa Gatsibo, ni umupfakazi w’abana batanu, abitsa mu Murage Sacco, ubwo twaganiraga tariki 13/5/2014 yatubwiye ko mbere ataritabira gukorana na Sacco yari yugarijwe n’ubukene, none ubu ngo amaze kwiteza imbere abikesha kwizigamira.

Yagize ati: “Mbere nta kintu nagiraga, nari mbayeho nabi, nyuma yo kwizigamira natse inguzanyo niteza imbere ku buryo bugaragara, ubu maze kugura moto ebyiri zinyinjiriza amafaranga, bityo nkabasha kwikenura no gutunga umuryango wanjye”.

Mukama Ignas w’imyaka 31, nawe avuga ko kwitabira Sacco byatumye abasha kugura ikibanza, kandi akaba anateganya kucyubaka. Yagize ati: “Natse inguzanyo muri Sacco, mbasha kugura ikibanza cy’ibihumbi 500, ngura na moto ubungubu iranyinjiriza, mbere nari nugarijwe n’ubukene none ubu ngeze naho ntekereza no kuzagura imodoka”.

Ibi kandi byanashimangiwe n’Umucunga mutungo w’Umurage Sacco, Mutabaruka Mathias, aho avuga ko kuva batangira gukorana n’abaturage mu mwaka wa 2011, bageze kuri byinshi bishimishije, aho ngo bamaze gutanga amafaranga asaga miliyoni 490 mu mishinga itandukanye.

Yakomeje avuga ko usibye gutanga inguzanyo mu buhinzi, ubworozi, ubwubatsi n’ahandi, banatangije gahunda y’amatsinda aho baguriza abayarimo amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, nyuma bakishyura buhoro buhoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habarurema Isaie, avuga ko muri rusange abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bamaze kwikura mu bukene babikesha ibigo by’imari cyane cyane Umurenge Sacco.

Habarurema akomeza avuga ko Sacco zatumye abaturage bacika ku muco wo gusesagura, maze bitabira kwizigamira, kubitsa no kuguriza, by’umwihariko yavuze ko Sacco Umurenge yateje imbere abahinzi kuko bashyiriweho uburyo bwo gutanga umusaruro ho ingwate, bakagurizwa amafaranga bakeneye, bakazishyura bejeje.

Habarurema akaba asaba abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bataritabira gukorana n’ibigo by’imali kubikora, kandi bakagira umuco wo kubika no kwaka inguzanyo kuko ariryo pfundo ry’iterambere rirambye.

Share Button
Leave A Comment