Gatsibo: Ibigo by’imali birasabwa kwita ku mutekano w’umutungo w’ababigana

m_Ibigo by’imali birasabwa kwita ku mutekano w’umutungo w’ababigana

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’imali bikorera mu Karere ka Gatsibo

Abayobozi b’ibigo by’imari byose bikorera mu karere ka Gatsibo, bibukijwe ko bagomba kwita kumutekano w’ibigo bayobora ndetse n’umutekano w’amafaranga y’abaturage, kuko aribwo ababagana bazarusaho kubizera.

Ibi aba bayobozi babyibukijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaei, ku wa kabili tariki 6 Mata 2014 mu nama y’umunsi umwe, yavugaga ku mikoranire n’ibigo by’imali, abikorera ndetse n’abaturage ku giti cyabo.

Habarurema yibukije kandi abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, ndetse n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo, ko aribo bafite mu nshingano kwishyuza abaturage bambuye ibigo by’imari, byaba ibyakinze imiryango cyangwa ibigikora kuko ari umuhigo w’Akarere ugomba guhigurwa mu kwezi kwa gatandatu.

Ku bijyanye n’imitangire myiza ya serivisi, Habarurema yasabye ibigo by’imari ko abakozi bagomba kuba bafite ibyangombwa bibaranga (service card), biriho amafoto n’amazina yabo kugirango umuturage naza amenye aho abariza n’uwo abaza, ibi ngo bikaba byakwihutisha serivisi umuturage aba ashaka atabanje kujarajara.

Mu byo iyi nama yizeho kandi harimo; kurebera hamwe uko ikigega cy’ingwate (BDF) gikora mu karere ka Gatsibo, ndetse n’aho abambuye ibigo by’imari bageze bishyuzwa.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abakozi baturutse mu kigega cy’ingwate (BDF), abakozi baturutse muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi MINICOM, ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, Abayobozi ba za Saccos zose zikorera mu Karere ka Gatsibo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Uhagarariye ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA mu Karere, Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’abandi.

Share Button
Leave A Comment