Kamonyi: Imishinga ibanza kunyuzwa mu bigo by’imari ngo idindiza kubona ingwate ya BDF

m_800px-KamonyiDist

Mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona inguzanyo mu mabanki, Leta yashyiriyeho ikigega cy’ingwate (BDF), bimwe mu byiciro bitoroherwa no kuyibonera. Nyamara mu bakenera inguzanyo hari abavuga ko gusabirwa ingwate na Banki bidindiza imishinga.

Ikigega BDF cyatangiye mu mwaka wa 2011, kikaba gifite inshingano zo gutanga inama n’ingwate ku nguzanyo zo gukora imishinga y’iterambere, zatswe mu mabanki no mubigo by’imari ku byiciro bitandukanye bitabasha kuyibonera.

Iki kigega cyishingira 75% ku mishinga y’abacitse ku icumu batishoboye, abamugariye ku rugamba, urubyiruko, abagore ndetse n’abatsinze muri gahunda ya Hanga umurimo. Ikindi gice kingana na 25% cyo cyishingirwa na nyir’umushinga.

Nyuma y’imyaka itatu, iki kigega gikora, hari abavuga ko bagerageje gukora imishinga myiza yashimwe na Hanga umurimo, ariko bagera muri mabanki, ntibabatangire imishinga  muri BDF ngo ibishingire, bigatuma imishinga ya bo idakorwa cyangwa ngo igere ku ntego.

Nsanzimana David, wo mu murenge wa Rukoma, ashima icyerecyezo cya BDF, ariko arasaba ko kwiga umushinga ngo uhabwe ingwate byajya byihutishwa, noneho umushinga ukajya kuri banki BDF yarangije kuwemerera ubwishingizi.

Mu mishinga 9 yatewe inkunga na BDF mu karere ka Kamonyi, umuyobozi wa ko Rutsinga Jacques, avuga ko hari umwe wahombye kuko nyirawo yari yasabye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 25, ariko agahabwa Miliyoni 15.

Rutagengwa John, umukozi wa BDF, ahamya ko byagaragaye ko rimwe na rimwe ibigo by’imari bitinda kwakira inguzanyo imishinga kuko ari byo byabanzaga kuyiga, ariko kuri ubu ngo bagiye kumanura serivisi za BDF mu turere, bifashishe inzu z’iterambere zihasanzwe (BDC), kugira ngo bajye biga imishinga y’abaturage ku buryo bwihuse.

Abakozi bazegerezwa abaturage, ngo bazarushaho no gusobanurira abaturage imikorere y’iki kigega, kuko mu mbogamizi zagaragaye ngo harimo n’imyumvire y’abaturage bibwira ko BDF itanga amafaranga y’ubuntu, maze inguzanyo batse ntibazikoreshe imishinga bazakiye, bagahomba.

Leave A Comment