Kayonza: Kutabona serivisi z’amabanki hafi ngo bituma hari abakibika amafaranga mu ihembe

Kayonza Kutabona serivisi z’amabanki hafi ngo bituma hari abakibika amafaranga mu ihembe

Amabanki usanga akenshi yibereye mumijyi

Ubunini bw’imwe mu mirenge igize akarere ka Kayonza ngo butuma hari bamwe mu baturage batuye muri ako karere kugeza ubu bakibika amafaranga mu ihembe. “Ufata ihembe ukarikorogoshoramo imbere ukazinga amafaranga yawe ukayashyiramo warangiza ugafata amase ukarihomeraho” uku ni ko umuturage wo mu kagari ka Nyakanazi ko mu murenge wa Murama yabidusobanuriye.

 Kayonza Kutabona serivisi z’amabanki hafi ngo bituma hari abakibika

Ibyo ngo babikora mu rwego rwo kurindira amafaranga ya bo umutekano, bitewe n’uko bibasaba gukora ingendo ndende kugira ngo bagera ahari ibigo by’imari n’amabanki. Gusa ngo bazi ko n’ubwo babikora gutyo amafaranga ya bo ataba afite umutekano usesuye, ahubwo ngo babikora ari amaburakindi kubera ko babona bigoranye gukora ingendo ndende za buri gihe bajya gushaka serivisi z’amabanki aho zishobora kuboneka.

Kayonza Kutabona serivisi z’amabanki hafi ngo bituma hari abakibika amafaranga mu

Amabanki usanga akenshi yibereye mumijyi

Nubwo ngo biba bitoroheye za Sacco zo mu karere ka Kayonza guhangana n’iki kibazo, zimwe muri za Sacco zatangiye kugaba amashami mu tugari mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi z’amabanki bitabagoye, gusa ngo bisaba kugira ibyo Sacco yigomwa kugira ngo bigerweho nk’uko Niyonzima Nathan uyobora Sacco y’umurenge wa Murama abivuga.

“Bisaba kwigomwa kuko ubu duhagaza duhagaze kuri miriyoni 81 n’andi mafaranga make y’inyungu, banki nkuru y’igihugu (BNR) ikimara kubona ibipimo tugezeho yahise itwemerera iradusinyira biba ngombwa ko dufungura ishami rya Sacco yacu”

Ahafunguwe agashami ka Sacco abaturage baho bakunze kugaragaraza ibyishimo byinshi, benshi ngo bakanezezwa n’uko babonye uburyo bwo kubika amafaranga ya bo mu mutekano usesuye. By’umwihariko ngo banishimira ko baba batazongera gukora ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’amabanki kuko ngo bituma badakoresha igihe cya bo neza.

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bugerageza kwegereza abaturage serivisi z’amabanki, buranashishikariza abaturage kwibumbira hamwe mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga, bityo batekereze ku mishinga minini ishobora kubateza imbere mu buryo bwihuse nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Sikubwabo Benoit abivuga.

“Iyo uwakoranye n’ikigo cy’imari atangiye kubona ko konti ye igenda ikura umunsi ku munsi, abenshi tubashishikariza kwishyira hamwe kugira ngo bakore amakoperative, noneho za koperative zitangire gutekereza ku mishinga ibyara inyungu bakora”

Abaturage bo mu karere ka Kayonza ngo bagaragaza cyane ubushake bwo gukorana n’amabanki kuko biyubakiye inyubako za Sacco mu mirenge yose igize ako karere. Iyo ngo ni yo mpamvu ahanini  ituma abaturage batuye mu mirenge minini bazakomeza kwegerezwa udushami twa za Sacco uko ubushobozi buzajya buboneka.

Kugeza ubu Sacco zo mu mirenge ya Murama na Murundi zikaba ari zo zimaze gufungura amashami mu tugari mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi za banki.

Leave A Comment