Koperative Umurenge Sacco irahamagarirwa kwegera ibindi bigo by’imari iciriritse.

Koperative Umurenge Sacco irahamagarirwa kwegera ibindi bigo by’imari iciriritse.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) rirasaba amakoperative “Umurenge Sacco” kwegera ibindi bigo by’imari iciciritse kugira ngo bihuze imbaraga bifatanye kubaka uru rwego.

Ibi byatangajwe na Nzagahimana Jean Marie Vianney, umuyobozi wa AMIR akaba n’umuyobozi wa koperative “Umwarimu Sacco”, nyuma y’inama yahuje abanyamuryango ba AMIR mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse n’abacungamutungo ba koperative “umurenge Sacco” zo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2014.

Nzagahimana avuga ko mu gihe batarakorana na koperative “umurenge sacco” AMIR itaba ihagarariye ibigo by’imari iciriritse kuko ubu hari izi koperative 416 zikora, kandi hakaba hari n’ibikorwa by’iterambere mu mwuga wabo ibateganyiriza.

Ati “AMIR idakoranye n’umurenge Sacco ntabwo yaba igihagarariye urwo rwego (rw’imari icirirtse). Noneho tuzanye n’uburyo bushyashya bita performance monitoring tool, ku buryo tugiye kubaha ubwo buryo bukaba buri muri BNR (Banki nkuru y’igihugu), iwacu yemwe no kwa Mayor, noneho hakaba hari ahantu ukanda bakakwereka ngo aha biragenda neza, aha hari akabazo ukajya kugakemura. Turagira ngo nabo baze babe abanyamuryango ba AMIR dukorane neza”.

Nyuma yo gusobanurirwa icyo AMIR igamije, umucungamutungo wa koperative “Indashyikirwa Mushubi Sacco” y’umurenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, Hitabatuma Jean Claude, avuga ko basanze hari inyungu mu kuba zakwiyunga ku bindi bigo by’imari iciriritse muri AMIR bityo nazo zikabasha kubona kuri izo nyungu.

“Umuntu umwe hari ibyo adashobora. Batubwiye ko badukorera ubuvugizi, amahugurwa, n’ibindi byinshi. Kuba turi hamwe nk’ibigo bifite ibyo bishinzwe bimwe byatugirira umumaro. Nko kwandikisha ingwate biratugora cyane. Gufata umuntu ugiye kuguriza ibihumbi 100 w’umuturage wo mu cyaro akajya kwandikisha ingwate muri RDB I Kigali usanga bihenze. Ariko batubwiye ko badukorera ubuvugizi bikegerezwa abaturage,” Hitabatuma.

Abamaze kuba abanyamuryango ba AMIR bemeza ko byabagiriye akamaro haba mu gukorerwa ubuvugizi ku bintu binyuranye, kongerera abakozi ubushobozi kugira ngo babashe gutanga umusaruro uhagije mu kazi kabo, n’ibindi.

Zimwe mu ntego za AMIR ni ugukorera ubuvugizi abanyamuryango bayo, kubongerera ubushobozi, kubafasha mu gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo, ikaba kandi igamije kubaha serivisi zinyuranye ngo bakore nk’abanyamwuga kandi babashe gutanga umusanzu mu kugabanya ubukene mu buryo burambye.

Share Button
Leave A Comment