Kuzigama: isoko y’ubukire, y’iterambere rirambye n’umutekano w’amafaranga

Bamwe mu baturage basogongeye ku byiza byo kuzigama mu karere ka Nyabihu, basanga kuzigama mu bigo by’imari, ariyo soko y’ubukire, iterambere n’umutekano usesuye w’imari y’umuturage.

m_isoko y’ubukire, y’iterambere rirambye n’umutekano w’amafaranga

Ibigo by’imari byegerejwe abaturage hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kuzigama nk’isoko y’iterambere rirambye n’ubukire

Mu kiganiro twagiranye na Harerimana Jean De Dieu utuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Jaba, yavuze ko kuzigama biha umutekano ukomeye umuturage ku mafaranga ye.

Kuri we asanga iyo amafaranga ari mu kigo cy’imari aba arinzwe neza, yunguka kandi akaba yagoboka umuturage igihe icyo aricyo cyose yayakenerera ngo akemure ibibazo runaka.

Ibi akaba asanga bifite itandukaniro n’ibihe bya kera, kuko washoboraga kubika amafaranga mu rugo bakaba bayakwiba cyangwa se akaribwa urusorongo mu buryo butari buteganijwe,ugasanga ntacyo amariye nyirayo.

Ibi kandi bigarukwaho na Mudasunikwa Theoneste utuye mu murenge wa Karago,akagali ka Kadahenda umudugudu wa nkomane,uvuga ko ku musaruro akura ku mata y’inka ye, amwe ayagurisha amafaranga akuyemo akayazigama muri SACCO,andi akanywebwa.

Amafaranga azigamye akaba amutabara mu gihe hakenewe mitiweli cyangwa se hagize ikindi kibazo gitungurana gisaba amafaranga. Iyi akaba ariyo mpamvu asanga kuzigama ari ingenzi cyane.

m_isoko y’ubukire, y’iterambere rirambye n’umutekano w’amafaranga1

Mudasunikwa Theoneste,avuga ko kuzigama bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi kandi bituma agira byinshi byiza ageraho

Munanira we avuga ko,iyo amafaranga azigamwe mu kigo cy’imari aba yunguka bitewe n’ubwoko bwa Konti umuturage yafunguje. Ikindi kandi iyo uzigama,ikigo cy’imari kiba kikuzi,uri umunyamuryango wacyo. Biba byoroshye rero kuguha inguzanyo ituma ushyira mu bikorwa umushyinga wawe watuma urushaho kugera ku iterambere rirambye n’ubukire,ari nayo nzira asangayarafashije benshi kuzamuka no gukira.

Ku rundi ruhande,ushinzwe amakoperative n’ishoramari mu karere ka Nyabihu Hatangimbabazi Theodore akaba avuga ko kuzigama ari inzira y’ubusamo yo kugera ku iterambere rirambye n’ubukire,ari nayo mpamvu asaba buri muturage wese kubyitabira,bagateganiriza ejo hazaza habo n’ah’imiryango yabo.

Ikindi agarukaho ni uko muri buri muntu wese,mu kazi akora akari ko kose gafite icyo kinjiza, aba agomba no kwibuka kuzigama kuko kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari bituma ugera kuri byinshi byiza mu  iterambere.

Kuri ubu ibigo by’imari n’ama SACCO bikaba byararushijeho kwegerezwa abaturage,aho buri wese asabwa kubyitabira mu rwego rwo guharanira kugera ku iterambere rirambye.

Share Button
Leave A Comment