Ngoma: Kopeative y’abasaza “Twisungane basaza” yashimwe gukorana neza na SACCO

Ngoma: Kopeative  y’abasaza “Twisungane basaza” yashimwe  gukorana neza na SACCO

Umwe mubanyamuryango ba Twisungane basaza

Mu gihe hitegurwaga kwizihizwa umunsi mukuru w’umurimo uba tariki 01/05/ buri mwaka, bamwe mu basheshe akanguhe bashinze koperative ”Twisungane basaza” baravuga ko kujya muri koperative byabateje imbere nubwo bibwiraga ko ntacyo bagishoboye.

Abasaza n’abakecuru 50 bo mu murenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma bishyize hamwe muri iyi koperative maze bahinga kawa kuri hegitari ebyiri ndetse bakora n’indi mirimo y’ubuhinzi.

Iyi koperative Twisungane basaza iherutse guhabwa igihembo n’umurenge SACCO wa Mutendeli ku kuba bakorana neza mu kwaka inguzanyo no kuzishyura kugihe.

Bamwe mu bagize iyi koperative bavuga ko kwishyira hamwe bagakangukira umurimo bagahuza imbaraga nke basigaranye, byatumye ubushobozi bwiyongera none ngo bari kubona byinshi bakesha kwishyira hamwe.

Bugingo Jean Bosco, umusaza ugendera ku kabando avuga ko atazi neza igihe yavukiye ariko akemeza ko ashaje ndetse ko yizera ko azasaza neza kuko akibasha kwisungana na bagenzi be bashaje bagahuza imbaraga.

Yagize ati” Dufite icyizere cyo kuzasaza neza kuko twiteganirije dushyiraho koperative tugahinga kawa, ubu iyo kawa iradufasha kubona inguzanyo tukikenura. Bamaze kuduha miliyoni zirenga eshatu, bamwe baguzemo inka, ihene abandi barubaka kandi twayishyuye neza.”

Mu muhango wo gutaha inyubako y’umurenge SACCO wa Mutendeli koperative ”Twisungane basaza” yahembwe  matera na SACCO nk’ikimenyetso cyo kubashimira imikoranie myiza nayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli, Mulisi Japhet avuga ko iyi koperative iri muzikora neza kandi ngo imaze imyaka igera ku icumi iriho.

Akomeza agira inama abandi basaza kwihuriza mu makoperative kuko bituma bakangukira umurimo mu mbaraga nke baba basigaranye maze bigatuma baramba.

Yagize ati” bariya basaza  kuba barishyize hamwe bagahuza imbaraga ni ikintu cyiza cyane kandi kizanabafasha mu gutuma baramba kuko iyo ushaje ntukore bituma usaza vuba, ndetse wanapfa. Bibafasha kutagira ako bifuza kuko bakigurira badateze amaboko.”

Kugera ubu nyuma y’aho ibigo by’imari bya SACCO bitangiriye ngo bamaze kwaka inguzanyo inshuro ebyiri aho bahawe miliyoni zirenga eshatu bakikenura.

Uretse kuba aba basaza n’abakecuru  bahinga ikawa ngo iyo bahuye bungurana ibitekerezo ndetse bakaba bashima n’umurenge SACCO wa Mutendeli ubaba hafi mu kubafasha kwiga imishinga.   

Share Button
Leave A Comment