Ngoma: Nyuma yo kumenya neza imikorere ya BDF koperative z’urubyiruko ziyemeje kuyigana

Ngoma

Urubyiruko rwo mu murenge wa Mutendeli rwibumbiye muri koperative KOISHIMU rwatangiye umushinga wo korora amafi, ruvuga ko nyuma yo gutangira umushinga wabo  bakabona ari mwiza bagiye kugana ikigo cyabashyiriweho cy’ingwate BDF (Busness Development Fund)  ngo bagure umushinga  wabo, kandi kibafasha mu kubona inguzanyo..

Nyuma yo kwitabira kongere y’ururbyiruko yabaye tariki 17/05/2014 bagasobanurirwamo imikorere y’ikigega cy’ingwate  BDF bahise bafata ingamba zo kwagura umushinga wabo ukaguka.

Munyabugingo Justin, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative avuga ko ubundi bari batangiye umushinga wabo n’ubushobozi bucye batunganya ibyuzi bitandatu, ariko ko ubu bagiye gukora umushinga wo kwagura kugirango barusheho kwiteza imbere.

Yagize ati ” Igishanga twahawe n’akarere ngo tworore amafi ni kinini cyane, tubonye inguzanyo twakwagura tukagira ibyuzi byinshi bikadufasha gutera imbere cyane. BDF tugiye gukorana nayo mu kwagura umushinga wacu.”

Umuhuzabikorwa w’ururbyiruko ku rwego rw’igihugu, Shyerezo Norbert ubwo yaganiraga n’uru rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yo mu karere ka Ngoma rwari rwaje muri Kongere, yabasabye kwibumbira mu makoperative bakagana ikigega BDF kuko gikora.

Yabibabwiye nyuma yo kugaragaza ko bagira ikibazo cy’ingwate igihe bakoze imishinga bakayijyana muri Banki.

Yagize ati” Nubwo iki kigega cyabanje kugira ibibazo by’imikorere, ubu noneho cyashyizwemo ingufu kuburyo hari ingamba zo gukora neza. Nashishikariza ururbyiruko gukora imishinga no kukigana kuko ubu mfite amakuru ko kigiye kujya kimanuka mu turere.”

Uru rubyiruko muri iyi kongere rwaganiriye kuri gahunda nyinshi zirimo iz’ ubuzima birinda indwara zirimo na SIDA, ibiganiro kundangagaciro n’ibindi. Insanganyamatsiko  y’umunsi  bari bafite igira iti ”Agaciro kanjye”.

Inama y’igihugu y’ururbyiruko ivuga ko noneho icyo kigega  gikora neza ndetse ko ubu cyamanutse kikaba kimaze no gukorera mu turere  dutandatu aho cyegera urubyiruko mu mishinga rufite kikabafasha kubona inguzanyo.

Leave A Comment