Rubavu: KCB ishimirwa kuba ariyo Banki yateguye ibikorwa byo kwibuka mu myaka 20 ishize

Rubavu: KCB ishimirwa kuba ariyo Banki yateguye ibikorwa byo kwibuka mu myaka 20 ishize

Nyuma yo kwibuka no kunamira imibiri yatawe muri Komini Rouge KCB yashyikirije Bamurange isakaro

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Innocent Kabanda avuga ko banki ya Kenya Commercial Bank KCB ishami rya Rubavu ariyo banki yashoboye gutegura ibikorwa byo kwibuka no kunamira abazize Jenoside mu karere ka Rubavu ikagerekaho n’ibikorwa byo gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Kenya Commercial Bank KCB yateguye ibikorwa by’urugendo rwo kwibuka Jenoside, ndetse inatera inkunga y’amabati afite agaciro k’ibihumbi 250 frw Bamurange Judith warokotse jenoside yakorewe abatutsi wo mu kagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu.

Innocent Kabanda  ukuriye Ibuka mu karere ka Rubavu avuga ko KCB nka banki y’inyamahanga yashoboye gutanga izindi banki zisanzwe zikorera mu karere ka Rubavu kwibuka no kunamira abazize Jenoside, mu gihe hari n’izifite abakozi bishwe mu gihe cya Jenoside mu karere ka Rubavu ariko zitarashobora gutegura ibikorwa byo kwibuka.

Deo Banganirabusa umuyobozi w’ishami rya KCB Rubavu, avuga ko kwitabira ibikorwa byo kwibuka ari inshingano zabo kuko nyuma yo gukora ubucuruzi bagomba no kwegera abo bakorana, ariko avuga ko igikorwa cyo kwibuka banki ya KCB yagishyizemo imbaraga mu mashimi yayo yose.

Bamurange Judith washyikirijwe amabati agera kuri 50 yo gusaka inzu avuga ko yabaga mu nzu imeze nabi cyane, ngo uretse umwana yasigaranye ntabundi bushobozi agira bwamufasha kwiyubakira, ashima kuba KCB yaramutekereje adasanzwe akorana nayo ahubwo igendeye ku bubabare yari afite.

Nubwo Bamurange Judith yashyikirijwe isakaro, akanarishima, avuga ko inyubako ye ishaje icyeneye kuvugururwa ndetse kuburyo hari abandi bagiraneza bamwegera akava mu bwigunge.

Leave A Comment