Rusizi: Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwirinda kunyereza amafaranga y’abaturage bababikiye

Abacungamutungo b’ibigo by’imari biciriritse  byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gukorana ubunyangamugayo akazi kabo kugirango babashe gucunga amafaranga y’abaturage baba barababikije. Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’ihuriro  ry’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda  (AMIR), Nzagahimana J.M.V. mu mahugurwa ajyanye no gucunga amafaranga ya rubanda baba barabikijwe yabereye mu murenge wa Kamembe mu karere ka  Rusizi tariki 7/5/2014

m_Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwirinda kunyereza amafaranga y’abaturage bababikiye

Ni nyuma yo kubona ko  bimwe mu bigo by’imari iciriritse bikomeza guhomba, bityo akenshi umutungo w’abanyamuryango ukahaburira kandi ntibazanawishyurwe bigatuma abaturage bahomba ari nabyo binabatera impungenge zo kutitabira gahunda yo kubitsa no kwizigamira mubigo byimari bijyanye n’ubushobozi bwabo.

m_Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwirinda kunyereza amafaranga y’abaturage bababikiye1

ibyo byatumye hashyizweho ihuriro ry’ibigo by’imari biciriritse mu mwaka wa 2007 , kugirango rijye rifasha ibyo bigo gukemura ibibazo bahura nabyo mbere yo kugwa mu gihombo babagira inama. Ubuyobozi bw’iryo huriro ku rwego rw’igihugu bukaba bwakoreye amahugurwa y’umunsi umwe abacungamutungo b’ibi  bigo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, agamije kungurana ibitekerezo ku buryo bunoze bwo gucunga umutungo  wa rubanda baba babitse.

m_Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwirinda kunyereza amafaranga y’abaturage bababikiye2

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iryo huriro  Nzagahimana JMV yasabye abacunga mutungo b’ibi  bigo by’imari kujya baba inyangamugayo birinda kunyereza amafaranga y’abanyamuryango baba barabagigiriye icyizere bakayababitsa aho yababwiye ko bakwiye kunyurwa n’imishahara bahembwa aho kurarikira ibyo babikijwe bitari ibyabo.

Nyuma yo kumva inama n’akamaro k’iri huriro bimwe mu bigo by’imari iciriritse birimo iby’imirenge Sacco yose yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke  itabaga muri iryo huriro  , abacungamutungo bayo nabo bari batumijwe muri ayo mahugurwa barasanga mugihe bazaba barigiyemo bizabungura byinshi birimo kubavuganira mugihe bambuwe n’abo baha inguzanyo ari nacyo kibazo bakunze guhura nacyo kibaganisha mu gihombo yavuze kandi ko iri huriro ribaha ubumenyi kumicungire inoze y’umutungo w’abaturage babikijwe bityo bakaba basanga kurijyamo byaba ingirakamaro kuri za Sacco

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, madame Kankindi Léoncie, yavuze ko  amahugurwa nk’aya ku bacungamutungo b’ibi bigo bicunze umutungo wa Rubanda  ari ingirakamaro, akaba asanga ibigo bitaratangira gukorana n’iri huriro byaba byiza nabo barigiyemo.

iri huriro kandi rinakorera ibi bigo by’imari biciriritse ubuvugizi ku nzitizi bahura nazo. Kugeza magingo aya iri huriro rikorana n’ibigo by’imari iciriritse  60 mu gihugu hose , bakaba basaba n’imirenge sacco kujya muri iryo huriro dore ko risanzwe rinabafasha mubikorwa bitandukanye kuko ibitabo sacco zikoresha ari ibiba byakozwe n’iryo huriro

Share Button
Leave A Comment