Cyintare: Kwizigamira amafaranga ijana mu cyumweru byatumye bibikaho itungo mu gihe kitageze ku mwaka

Kwizigamira amafaranga ijana mu cyumweru byatumye bibikaho itungo mu gihe kitageze ku mwaka

Bamwe mubaturage batuye mu kagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga bemeza ko kwizigamira bitagomba kugira ibyamirenge kuko ayo wakwizigamira yose atabura kuguha umusaruro bitewe n’intengo wiyemeje kuzarasaho.

Bamwe mubagize Itsinda Abishyizehamwe bavuga ko kumafaranga macye babasha kubona bagira ayo bagomba kuzigama rimwe mu cyumweru kugirango bazabashe kurasa ku ntego (Guhigura umuhigo baba barahize).

Uwitwa Jean Damascene Ntamukunzi, umuyobozi w’itsinda abashyizehamwe ryo mu Kagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga, avuga ko nubwo bakorera amafaranga macye ashoboka ariko ngo babasha kwizigamira kandi bakabona umusaruro wabyo.

“Dukorera amafaranga macye ashoboka kuko inaha dukorera Magana atanu, ariko kubera ako gatsinda abashyizehamwe buri wa kane tugenda dutangamo Magana abiri kandi twaratangiye dutanga ijana tukaza no kurasa ku ntego buri muntu akagura intama y’ibihumbi 18”. Nkuko Ntamukunzi  abisobanura.

Ntamukunzi akomeza avuga ko mbere bagura intama barashe kuntego mugihe cy’amezi icyenda ariko ubu bakaba bariyemeje kuzarasa kuntego mugihe cy’umwaka n’umugabane shingiro ukaba wariyongereye kugirango bazabashe kugera kubyisumbuyeho.

Mugusoza Ntamukunzi ashishikariza abantu bose bataramenya kwizigamira guteranahamwe ubundi bakagira intego biha kuburyo umwaka urangira bahiguye uwo muhigo bihaye.

Theodosia Mukayigira avuga ko kuba bari mu itsinda ryo kwizigamira bibafasha byinshi kuko uretse no kuba barasa ku ntego ugize ikibazo agenda bakamuguriza amarafanga  akagicyemura ubundi akazayishura.

Ati “ ubu ngubu ayo twizigamira amacye ni Magana abiri naho amenshi ni 800 kandi akamaro kabyo ni uko iyo ngize ikibazo nza bakanguriza amafaranga ubundi nkagenda nkagicyemura nkazayisura.

Patricia Mujawimana ushinzwe gushyiraho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya mu muryango ushinzwe kwubaka ubushobozi bw’abaturage bahereye kuri duce bafite APIB (Association Pour la Promotion Initiative de Base) mu Karere ka Gakenke avuga ko nubwo umugabane shingiro ungana n’amafaranga 200 bitabujije umuntu kugeza ku migabane 4.

Ati “ ibi rero bibafasha kuzigama no kumenya gucunga ducye bafite kandi bakaba banakuramo ibindi byinshi kuko bashobora no kuguza bitewe n’ikibazo umuntu ashaka gucyemura”.

Mu Murenge wa Kivuruga hakaba hari amatsinda nkaya 32 buri tsinda rikaba rigizwe n’abantu 30.

Share Button
Leave A Comment