Ibigo by’imari biciriritse bibangamiwe no kudakoresha ikoranabuhanga

Ibigo by’imari biciriritse bibangamiwe no kudakoresha ikoranabuhanga

Nubwo ikoranabuhanga mu bigo bya  Leta n’ibyigenga rimaze gutera imbere, ngo ibigo by’imari biciriritse bizwi nka za SACCO biracyakoresha amafishi mu kubitsa no kubikuza, bityo  ubujura mu  micungire mibi y’amafaranga y’abaturage  ikaba yoroshye cyane.

Mu myaka yashize mu turere dutandukanye tw’igihugu havuzwe ikibazo cy’ubujura bwa SACCO bwakozwe na bamwe mu bakozi bazo bahimbanga amafishi ya baringa bagatwara amafaranga  y’abaturage.

Umulisa Gisele, umucungamutungo  w’Indorerwamo-Kinyamababa SACCO mu Karere ka Burera,   avuga ko   byoroshye cyane   gukora uburiganya  ku bakozi ba za SACCO igihe cyose bagikoresha amafishi.

Yagize ati: “mu mpapuro biroroshye kuko ntabwo ari ibintu bikorerwa ku machine n’ugomba kubicunga ahita abibona.  Nk’umuntu ashobora guhimba ifishi akayiha nimero y’impimbano iyo fishi kugira uzajye kuyibona  mu  mafishi ibihumbi 4 biragoranye igihe runaka udahari ashobora kuyikuraho amafaranga…iyo ukoze controle usanga amafaranga ahura.”

Nubwo  ubu bujura bwakozwe mu mwaka ushize by’umwihariko  mu  ma-SACCO yo  mu Ntara y’Amajyaruguru  n’ inzira bukorwamo zikamenyana, ngo muri uyu mwaka nta kibazo cy’ubujura cyabaye kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye nk’uko byemezwa na Hamisi Jean Damascene  umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative.

Murebwayire   Denise, Visi-Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’Ibigo by’imari biciriritse (AMIR) aganira n’abacungamari ba za SACCO bo mu turere twa Musanze na Burera,   kuri uyu wa Mbere tariki 16/06/2014 yashimangiye ko ikoranabuhanga ari ingirakamaro mu micungire ya buri munsi y’ikigo cy’imari agereranya gukora icungamutungo ku mafishi no kwicara ku kirunga.

Ati: “ni ukuvuga ngo rero kwicara utareba imibare, udashobora kuyibona ni nko kwicara ku kirunga umunsi umwe gishobora kukurukana, rwose turabashishikariza kuza muri AMIR kuko ni iby’agaciro.”

AMIR ikora ubuvugizi ku bibazo by’ibigo by’imari, ikongerera ubumenyi abakozi babyo, ikigeretseho hari na programme y’ikoranabuhanga iha abanyamuryango bayo ibafasha kunoza imicungire.

Muri iyi nama, abakozi ba SACCO bagaragaza ko ibigo bayobora bikora neza ariko ikibazo cy’amafaranga make akiri imbogamizi mu guteza imbere abanyamuryango bazo, basanga hakigomba ubukangurambaga bw’abaturage kugira ngo abazigana babe benshi ngo nibwo n’imari shingiro iziyongera.

AMIR  yateguye iyo nama  ifatanyije na  SBFI  yavutse  muri 2007 nyuma y’ inkubiri y’ibigo by’imari biciciritse byatangiye mu myaka 1999-2000 bihomba nyuma y’igihe gito  kubera imicungire mibi  bigateza igihombo abaturage na Leta, ibigo by’imari 62 ni byo bakorana kugeza ubu.

Share Button
Leave A Comment