Muhororo: 20.9% by’abaturage nibo bitabira gukorana na SACCO

Mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, abaturage 4500 bangana na 20.9% by’abaturage 21580 bose batuye uyu murenge nibo bakorana n’ikigo cy’Imari Umurenge SACCO cyo muri uwo murenge kuva cyatangira.

Kugeza ubu umucungamutungo wa SACCO Muhororo Jean Bosco Ndagijimana avuga ko uyu mubare ukiri muto ugereranyije n’abaturage batuye uyu murenge, ndetse iki kikaba aricyo kigo cy’imari rukumbi gikorera muri uyu murenge kuko ntana banki n’imwe ihakorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Adrien Harerimana we avuga ko hari n’umubare muto w’abatuye uyu murenge bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki byo hanze y’umurenge wabo kuko iyi SACCO imaze igihe gito, ariko asanga abaturage batitabira gukorana n’amabanki.

m_by’abaturage nibo bitabira gukorana na SACCO

Muhororo SACCO ifite 20.9% by’abaturage

Uyu murenge ni umwe muyatangirijwemo ibikorwa by’umushinga wa VUP muri aka karere ka Ngororero, kuburyo byari byitezwe ko abaturage benshi bazayoboka iyi SACCO kuko amafaranga yose y’uyu mushinga ariho anyuzwa, ariko bikaba bikigaragara ko abitabira gukorana nayo ari bake ugereranyije n’abaturage bahatuye.

Uku kutitabira ari benshi gukorana n’ikigo cy’imari kibegereye, biraca amarenga ko umubare w’abakorana n’amabanki muri aka gace ukiri hasi mugihe ubu aribwo buryo abaturage batozwa bwo kwizigamira no gukora imishinga ishingiye ku nguzanyo.

Muri rusange, mu Rwanda abaturage bagera kuri 40% bayobotse amabanki, 32% bakaba bizigamira mubimina, amashyirahamwe n’amakoperative naho 28% bakaba ntaho bagaragara muri iyo gahunda.

 

Share Button
Leave A Comment