Nyamagabe: Abakobwa biga mu cyiciro rusange bari gutozwa kuzigama ngo birinde ibishuko.

Hagamijwe guhangana n’ibibazo abakobwa bahura nabyo bikaba intandaro zo guta amashuri, abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bari guhabwa ubujyanama banakangurirwa kwizigamira kugira ngo bajye babasha guhangana n’ababashukisha kubagurira utuntu tunyuranye.

Abakobwa biga mu cyiciro rusange bari gutozwa kuzigama ngo birinde ibishuko.

Ku bufatanye na Care international binyuze mu miryango itari iya Leta inyuranye, hakozwe umushinga ugamije guhangana n’impamvu zinyuranye zikura abana b’abakobwa mu ishuri (Keep Girls At School/KGAS) ahanini zishingiye ku gutwara inda zitateguwe, abakobwa bakaba bahurizwa hamwe mu itsinda bagahabwa umujyanama ku buzima bw’imyororokere ndetse bakanatozwa kwizigamira.

Mukawera Ruzindana Julienne, umurezi akaba n’umujyanama w’abakobwa muri GS St Nicolas Cyanika, avuga ko uku gukangurira abana b’abakobwa kwizigamira ndetse bakaba banagurizanya mu gihe hari ugize akabazo bigamijwe kubarinda ababashukisha kubakemurira ibibazo kuko nabo baba bashobora kubyikemurira.

Ati “Ubishoboye atanga amafaranga 100 buri cyumweru. Abana bakizigama, ufite ikibazo akaba yanaguza. Mbese ni uburyo bwo kubigisha kwizigamira kugira ngo bya bibazo bahura nabyo hanze bazabyirinde, aho babashukisha amafaranga bashobore kugira icyo bimarira”.

Aba bakobwa batozwa kuzigama byibuze kuva ku mafaranga ijana kugeza kuri 400 mu cyumweru hanyuma igihembwe cyashira bakagabana buri wese agatwara ayo agejejemo.

Niyirora Marie Grâce wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri GS St Nicolas Cyanika avuga ko iyo bagabanye baguramo ibikoresho bakeneye basanzwe bahabwa n’ababyeyi ariko bikaba bishoboka ko batabibabonera buri gihe, cyangwa se bakaguramo amatungo yazabagoboka mu gihe bazaba bakeneye amafaranga aho kuyashakira mu nzira mbi zabagiraho ingaruka.

“Ababyeyi hari utuntu baduha, igihe batatubonye nk’igihe twagabanye tukaguramo utwo tuntu dukeneye cyangwa se amatungo yazatugirira imbere yacu heza, icyo tubuze tukajya tugurisha tukigurira icyo kintu tudafite,” Niyirora.

Uyu mushinga ugamije kurwanya impamvu zatuma abana b’abakobwa bata amashuri bahabwa ubujyanama banashishikarizwa kuzigama ugera ku biga mu cyiciro rusange gusa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bo mu mirenge ya Gasaka, Cyanika, Mbazi, Kibilizi, Kibumbwe, Mushubi, Tare na Kitabi.

Share Button
Leave A Comment