Ruhango: abanyamuryango ba Sacco Baturebereho bagiye gutangira gukorera mu nyubako biyujurije

Guhera mu kwezi kwa 09/2014, Abanyamuryango ba cooperative Sacco Baturebereho Ruhango bazaba batangiye gukorera mu nyubako yabo biyubakiye igizwe n’amagorofa abiri izuzura itwaye akayabo k’amafaranaga y’U Rwanda asaga miliyoni 126.

Aba banyamuryango bakavuga ko bishimiye cyane kuva aho bakoreraga kuko bahabwaga serivise zitanoze kubera ubucucike bw’abantu bwabaga buhari.

Sacco Baturebereho Ruhango, yatangiye imirimo yayo mu kwezi kwa 08/ 2009, ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 70 na 350, ikaba ikorera ahantu hato cyane mu isoko ry’akarere ka Ruhango, aho usanga ahagombye kuba hicaye umukozi umwe uhasanga babiri.

m_abanyamuryango ba Sacco Baturebereho bagiye gutangira gukorera mu nyubako biyujurije

Muri iki gihe wasangaga abanyamuryango b’iyi Sacco bategerereza hanze serivise bakeneye mu gihe imbere haba huzuye

Uku gukorera ahantu hato usanga byabangamiraga abakozi ndetse n’abanyamuryango bahakeneraga service, izi mbogamizi zikaba arizo zatumye abanyamuryango bafata icyemezo cyo kwiyubakira inyubako igezweho bazajya bakoreramo kandi bakanayibyaza umusaruro.

Ndahayo Emmanuel, umunyamuryango w’iyi Sacco, avuga ko bari babangamiwe cyane no guhura n’imbogamizi z’ubucucike, aho usanga abantu bamwe baba bicaye hanze ku zuba bategereje guhabwa serivise.

Ati “byatubabazaga cyane, kubona nk’umuntu w’umusaza aza akabura aho yicara, akajya hariya hanze ku zuba ategereje ko bamuhamagara kugirango yakirwe.”

m_abanyamuryango ba Sacco Baturebereho bagiye gutangira gukorera mu nyubako biyujurije1

Umucungamutungo wa Sacco Baturebereho Ruhango arashimira ibitekerezo byiza biva mu banyamuryango

Umucungamutungo w’iyi sacco Tuyishimire Marie Chantal, avuga ko nabo bishimira igitekerezo cyavuye mu banyamuryango akemeza neza ko iyi nyubako bazayigiraho inyungu zitandukanye.

Avuga ko iyi nyubako nimara kuzura, bazafata imiryango imwe bakayikoreramo kandi bakazabafasha kwihutisha serivise zinogeye abanyamuryango. Naho indi miryango isigaye ikazajya ikodeshwa amafaranga avuyemo akiyongera ku mutungo w’abanyamuryango b’iyi Sacco.

m_abanyamuryango ba Sacco Baturebereho bagiye gutangira gukorera mu nyubako biyujurije2

Iyi nyubako igeze ku igorofa rya kabiri yubakwa

Iyi nyubako y’amagorofa abiri yatangiye imirimo yayo tariki 11/O3/2014, bitegenijwe ko izatangira gukorerwamo bitarenze ukwezi kwa 09/2014.

m_abanyamuryango ba Sacco Baturebereho bagiye gutangira gukorera mu nyubako biyujurije3

Igishushanyo mbonera cy ‘Inyubako y’amagorofa abiri izatangira gukorerwamo mu kwa Cyenda 

Abanyamuryango ba sacco Baturebereho Ruhango bamaze gutanga imigabane isaga miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba bamaze kwizigama miliyoni zisaga 240.

 

Share Button
Leave A Comment