Rulindo: abakiri bato barasabwa kugira umuco wo kuzigama hakiri kare.

Kuzigama, ni gahunda Leta imaze igihe yigisha abaturage kuko bifasha kwiteganyiriza mu gihe kizaza. Abanyeshuri n’abarezi bo ku rwunge rw’amasuri rwa Masoro babihaweho umuhigo n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus ,ubwo bizihizaga umuhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi  gaturika cyasojwe kuri uyu wa 6 Kamena 2014.

Kangwagye Yasabye

Kangwagye Yasabye abanyeshuri ko bakwiye gutegura ejo hazaza habo hakiri kare, batangira kwizigamira. Asobanura ko badakwiye kujya basesagura ibyo bahabwa n’ababyeyi babo kuko bagize ubushake babigeraho bakagabanya kurya bombo, bakagira amafaranga babika mu gihe bagurishije amatungo magufi nk’inkwavu.

Umuyobozi w’aka karere kandi  avuga ko  umuhigo yabahaye wo kuzigama, nyuma y’umwaka akarere kazahemba umunyeshuri wazigamye amafaranga menshi kurusha abandi akazahabwa angana n’ayo azaba yarazigamye. Umwarimu nawe uzaba ufite abana bazigamye amafaranga menshi ngo azabihemberwa.

Nyinawumuntu Domithile, ayobora urwunge rw’amashuri rwa Masoro, avuga ko Ku bijyanye n’umuhigo bahawe wo gutoza abana kuzigama, bagiye kubishyiramo imbaraga babiganiriza ababyeyi n’abana kenshi .

Padiri Habimana Etienne, padiri mukuru wa paruwasi ya rutongo, iki kigo giherereyemo avuga ko kiriziya gaturika ifite inshingano mu burezi ikaba igira uruhare mu guharanira uburezi bufite ireme. Muri gahunda zabo nka kiriziya, ngo bakaba basanganywe umuco wo kwigisha abakirisitu gahunda z’iterambere bakaba bazahera kuri izo gahunda basanganywe bigishe urubyiruko n’abana umuco wo kuzigama.

Musengimana Philomene, wiga mu mwaka wa 2 wisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Masoro. Avuga ko atari asanzwe yita ku guteganyiriza ejo hazaza he. Nyuma y’inama bagiriwe, ngo agiye gutangira kujya abika buri giceri azajya abona ,kuko kuzigama yumvise ko bishobora kugeza umuntu kuri byinshi .

Iyi gahunda yo gusoza icyumweru cy’uburezi gaturika yaranzwe na gahunda zitandukanye harimo no gutaha ikibuga cy’imikino cyubatswe hafi y’ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Masoro.

Iki cyumweru cyatangijwe tariki 28 Gicurasi 2014, gisozwa tariki 6 Kamena. Iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti” Tumurikiwe n’urugo rw’inazareti, ishuri ryacu turigire umuryango wacu”

 

 

Share Button
Leave A Comment