Rusizi – Gihundwe: Abamenye kare ibanga ryo gukorana neza na sacco baratera imbere.

m_Abamenye  kare ibanga ryo gukorana neza na sacco baratera imbere

umucungamutungo w’umusingi sacco ya Gihundwe, madame Kangabo Marie Chantal

Nubwo umurenge wa Gihundwe ari umwe mu mirenge 3 igize  umujyi wa Rusizi, kandi uyu mujyi ukaba ubarirwamo amabanki hafi ya yose akomeye akorera mu gihugu, hakaba na banki y’abaturage abo baturage bari bamenyereye kuva kera, umuntu yakwibwira ko umurenge sacco wawo  utapfa kubona abawugana muri uwo mujyi bahagije nk’abagana ayo mabanki dore ko ngo bari banafite n’impungenge zayo mabanki, ariko ngo siko biri kuko nawo ubona abawugana kandi bagakorana neza.

nk’uko twabitangarijwe n’umucungamutungo w’umusingi sacco ya Gihundwe, madame Kangabo Marie Chantal, ngo koko ibyo benshi barabyibaza, ariko igitangaje ni uko iyo sacco iganwa cyane ndetse inakunzwe n’abanyagihundwe nk’uko bakunda kandi bakagana ibindi bigo by’imari bicirirtse ndetse n’amabanki akorera mu mujyi wa Rusizi.

Madame Kangabo M.Chantal  avuga ko kuva iyi koperative umusingi sacco yafungura imiryango mu kwezi k’ukuboza 2009 , ku ikubitiro yahise itangirana n’abanyamuryango 455 bahise bishyura imigabane, ubu mu myaka mike cyane gusa imaze ishinzwe ikaba imaze kugira abanyamuryango  bishyuye imigabane 2730,kandi  bose bakaba ari abaturage b’umurege wa Gihundwe.

Avuga ko bitandukanye n’uko abantu benshi babikekaga ubu iyo sacco iyobokwa cyane ku buryo nta kanya na  gato baba bari aho badafite abakiliya.

Avuga ko koko sacco zatangiye abaturage benshi batarasobanukirwa ibyo ari byo n’icyo zizabamarira cyane cyane ko zatangiye mu gihe hari hashize igihe gito ibigo by’imari byazibanjirije byari bimaze kugenda bihomba, bikaba ngo byari bitoroshye guhita abaturage bagirira icyizere izo sacco.

Madame Chantal avuga ko ngo kubera imbaraga nyinshi Leta yashyize mo abaturage bazitabiriye ku bwinshi, ngo abamenye kare ibanga ryo gukorana na zo, cyane cyane aho umutungo ucunzwe neza ngo ubu bahagaze neza mu rugamba rw’iterambere.

Madame Chantal avuga ko bo mu musingi sacco batangiye batanga inguzanyo y’ibihumbi 400 by’amanyarwanda, ngo ariko ubu baratanga  iya miliyoni 2 z’amanyarwanda , kandi ayo yose akava  mu bwizigame bwabo, ngo abakorana neza n’umusingi sacco bagaragaza impinduka nziza mu iterambere ryabo by’umwihariko n’iry’aho batuye muri rusange.

tumubajije icyo abona  gifatika sacco zafashije mu iterambere ry’abaziyobotse, madame Chantal  avuga ko  nubwo zitarabasha guhaza abazigana bose kubyerekeranye n’inguzanyo,  ariko hari nk’abaturage benshi bo mu murenge wa Gihundwe  bahawe inguzanyo bwa mbere bakayigura mo imirima yo guhinga ubu bakaba beza ku buryo bushimishije bakagaburira imiryango  yabo kandi mbere bari batunzwe no guca inshuro, nta gasambu bagira.

Ibyo bikiyongeraho n’abamaze kwiyubakira amazu batahamo, ababona mituweli bitabaruhije n’abarihira abana mu mashuri, ibyo byose babikesha kugana umurenge sacco.

tumubajije ku inyerezwa ry’umutungo rikunze kuboneka muri sacoo zimwe na zimwe zo mu karere ka Rusizi, Madame Chantal yavuze ko koko bibabaje kubona umuntu yizerwa n’abaturage bakamuha gucunga umutungo wabo ariko  aho kuba inyangamugayo ngo awucunge neza ahubwo akaba ikigwari akawunyereza,ariko ngo mu musingi  sacco ibyo byo kunyereza umutungo w’abaturage badashobora kubikora kuko uwo mutungo ariwo   wa mbere bubaha kuko ari   wo  nabo ubwabo ubahemba bakaba badashobora gutera ibuye aho bajishe igisabo

Madame  Kangabo Chantal yavuze ko umusingi sacco ya Gihundwe  ifite intego yo gukomeza guteza imbere abaturage ba Gihundwe ibaha inguzanyo zirushaho kubazamura  cyane cyane babaha izibafasha mu bwisungane mu kwivuza bakajya bishyura mu buryo butabagoye.

Inguzanyo batanga ngo ziri mu byiciro byinshi, harimo iz’ubuhinzi n’ubworozi, iz’ubucuruzi, iz’ibinyabiziga ziswe ‘’tunga moto’’, inguzanyo zihuse (dcouvert) zunganira umuntu  mu gihe akeneye amafaranga byihuse, iyo kwishyurira abana amashuri, iza mituweli, inguzanyo ku mushahara n’izindi.

Yishimira kandi ko iyo sacco ubu yihembera abakozi bayo bose, ikanabishyurira ay’ubwishingizi, kandi byose bikaba bigenda neza, ubu ikaba yiyujurije inyubako ikoreramo izerekwa abanyamuryango ku mugaragaro  mu minsi iri imbere, agasaba abanyagihundwe bakibika amafaranga ahandi hatari mu bigo by’imari kugana sacco ya Gihundwe kuko ngo ibahishiye ibyiza byinshi.

Iyo sacco ngo imaze gutanga amafaranga 50.000 yo gufasha bamwe mu baturage ba Gihundwe badafite mituweli, ngo bakaba bazakomeza gufasha uko bashoboye mu iterambere ry’uwo murenge.

Kuba bakorana n’amabanki menshi muri uyu mujyi ngo ni ikibazo, ariko ngo serivisi nziza baha ababagana nizo zituma babona abakiliya benshi n’ubwo bimeze bityo.

Madame Nyiramukiza Rosalie w’imyaka 43 y’amavuko, na we yadutangarije ko ubu ahagaze neza abikesheje gukorana n’umusingi sacco. Ngo mu myaka  4 amaranye na yo ubu aracuruza akabasha  gutunga umuryango we awuha icyo ukeneye kandi ngo abona n’ibindi bikiza.

 Na we atanga inama kubagiseta ibirenge bataramenya ibyiza byo gukorana na sacco gukanguka bakagendana nayo kuko uwayigannye adasabiriza cyangwa  ngo abure inoti mu mufuka.

Share Button
Leave A Comment