Inyungu abatuye Rugarama muri Gatsibo bacyesha ibigo by’imari

m_Inyungu abatuye Rugarama muri Gatsibo bacyesha ibigo by’imari

Ikicaro cya SACCO y’Umurenge wa Rugarama

Bamwe mu batuye umurenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda ya leta yo gusakaza ibigo by’imari kugera iwabo mu byaro yabafashije kumenya kuzigama no kubona inyungu zibikomokaho kuko bagurizwa bakabona igishoro cy’imishinga yo kwiteza imbere.

Nyuma y’uko aho muri Rugarama hageze Umurenge SACCO, ibindi bigo by’imari byarahageze kandi ngo bigaragara ko benshi mu baturage bagenda babyaza ayo mahirwe umusaruro bizigamira kandi bagasaba inguzanyo zo gukoresha mu mishanga ibateza imbere.

Nyiramatabaro Jeanne ni umwe mu batuye Rugarama ngo wagezweho n’ibyiza byo kwegerana n’ibigo by’imari. Agira ati “Mbere tutaregerezwa umurenge SACCO ntitwari tuzi ibyiza n’akamaro ko kwizigamira kuko twabonaga amafarana tukayakoresha uko twiboneye ntitumenye icyo yakoze. Ubu ariko dufite aho tubitsa hafi, amafaranga turayabitsa tukazigama, tukaka inguzanyo tugakora imishinga iduteza imbere.”

Kankindi Vestine we avuga ko mu bihe byashoze yacuruzaga imyaka iyo yabaga yejeje ariko ngo ubucuruzi ntibwihutaga cyane kuko yabaga afite ibyo gucuruza bike. Avuga ko nyuma yo gutangira kwizigamira, ubu ngo yaka inguzanyo muri SACCO akarangura imyaka myinshi agacuruza akunguka, akaba asigaye abasha kurihira abana be amashuri ndetse no kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli.

Aba bose bavuga ko kwizigama ngo bidasaba ubushobozi buhambaye, ahubwo ngo ni ukuba umuntu afite ubushake akanagira ibigo by’imari hafi. Ngo n’iyo waba winjiza amafaranga make ku munsi ushobora kwizigamira ukagira icyo ugeraho, nk’uko byemezwa na Mukanoheri Pacifique nawe utuye rwagati muri centeri ya Rugarama.

Urujeni Consolée uyobora umurenge wa Rugarama nawe avuga ko bishoboka ko buri wese yakwizigamira mu bushobozi afite. Agira ati “Birashoboka ko buri wese yakwizigamira kuko kuzigama atari umwihariko w’abafite ibya mirenge gusa. Ni icyemezo umuntu afata akajya azigama ateganyiriza ibihe biri imbere aho gusesagura ibyo umutungo umuntu afite wose mu gihe kimwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakomeje igikorwa cy’ubukangurambaga kugira ngo na bamwe mu baturage bataramenya ibyiza byo kwizigamira babimenye kandi bakoreshe neza ibigo by’imari byabegerejwe.

Mu murenge wa Rugarama hakorera ibigo by’imari by’Umurenge SACCO, n’amabanki y’ubucuruzi ya Equity bank na Banki ya Kigali.

Share Button
Leave A Comment