Rulindo: abakora umwuga w’ubucuruzi barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo bagana ibigo by’imari n’amabanki

m_abakora umwuga w’ubucuruzi barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo bagana ibigo by’imari n’amabanki

Bamwe mu bacuruzi mu karere ka Rulindo,barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo bukaba ubucuruzi bw’umwuga, kandi butanga inyungu zigaragara,aho guhora bakora ubucuruzi butabavana aho bari mu bukungu.

Nk’uko bikunze kugarukwaho n’umuyobozi  wungirije w’aka karere ka Rulindo,Murindwa Prosper,ngo ikiza ni uguhitamo ibyo umuntu acuruza ,kandi abona ko bizamuzanira inyungu igaragara, ku buryo umucuruzi abasha kwiteza imbere,agateza n’igihugu imbere muri rusange.

Ibi yabibasabye mu nama yagiranye na bamwe mu bacuruzi bo muri aka karere ,mu murenge wa Base,mu mpera z’icyumweru gishize,aho bari bahuriye hamwe ngo barebere hamwe uburyo bakwagura ubucuruzi bwabo,bakorera hamwe,biyubakira inzu y’ubucuruzi,mu rwego rwo kurushaho gukora neza no kwiteza imbere.

Uyu muyobozi kandi yagiriye inama aba bacuruzi yo  kwagura ubucuruzi bwabo ,barushaho kugana ibigo by’imari n’amabanki bikorera muri aka karere,ngo kuko biba byiteguye gukorana cyane n’abikorera,bibaha inguzanyo mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwabo.

Yagize ati”Abacuruzi bo muri aka karere,mpora mbagira inama yo kwagura ubucuruzi bwabo,bagatekereza ku mishinga minini ibyara inyungu,bafatanije bose hamwe,ntibaheranwe no gukora akantu kamwe nako kadatanga inyungu igaragara.Ikindi nabagiraho inama ni ukwegera cyane ibigo by’imari ,n’amabanki,kuko usanga akenshi ibi bigo biba bishaka gukorana n’abikorera.”

Ku ruhande rw’abikorera mu karere ka Rulindo bo batangaza ko kuri ubu bashyize hamwe muri gahunda yo kurushaho kwagura ubucuruzi bwabo,aho bagiye gufatanya kwiyubakira inzu y’ubucuruzi mu murenge wa Base.

Aba bacuruzi bakavuga ko nibafatanya ubwabo bazabasha kubaka iyi nzu,izaba igizwe n’amagorofa atatu nk’uko babiteganyije.

Ikindi kandi ngo iyi nzu ikazatuma ubucuruzi bwabo bwaguka ,kuko izahuriramo n’abandi bacuruzi bose bakorera muri uyu murenge,bari batuwe bakorera mu kajagari,bityo bakazahurira muri iyi nzu ,kandi bakajya basora.

Share Button
Leave A Comment