Abanyamuryango ba Mwogo SACCO barishimira ibyo bamaze kugeraho

Abandi bagurijwe amafaranga bayashora mu buhinzi

Abandi bagurijwe amafaranga bayashora mu buhinzi

Abanyamuryango ba Mwogo SACCO barishimira ibyo bamaze kugeraho binyuze mu kuzigama no gukoresha neza inguzanyo bagenda bahabwa n’iyi Koperative Umurenge SACCO yo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera mu myaka itanu ishize iyi Koperative ikora.

Abanyamuryango ba Koperative MWOGO SACCO, bavuga ko bishimira byinshi bamaze kugeraho mu iterambere byose babicyesha kuzigama no gukoresha neza inguzanyo bahabwa na Koperative MWOGO SACCO kuva yatangira gukora mu mpera z’umwaka wa 2009 nk’uko bivugwa na Kayitare Vicent umwe muri abo banyamuryango.

Agira ati “ ubu simbura ubwisungane bwo kwivuza kuko mbitsa igihumbi buri kwezi maze kikamfasha kuyigura ntavunitse. Uretse n’ibyo kandi nabashije kugura televiziyo n’ibijyana nayo kubera amafaranga bampaye”.

Bamurange Jeanine nawe ni umunyamuryango avuga ko mbere bahangaga amaso ibikorwa by’ubuhinzi gusa na byo ntibicyemure ibibazo babaga bafite uko babyifuza.

Ati “ariko nyuma y’aho dutangiriye gukorana na MWOGO SACCO mu kuzigama no kwaka inguzanyo; twatangiye kujya dukora n’ibindi bikorwa byiganjemo iby’ubucuruzi bikaba byaraduhinduriye ubuzima bwacu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo Murenzi Jean Marie Vianney asaba abaturage b’uyu murenge ko kuzigama gusa bidahagije, bagomba kugira umuco wo kugana ibigo by’imari mu kwaka inguzanyo bityo bagakora imishinga ituma bakomeza gukataza mu iterambere.

Naho umuyobozi w’akarere ka Bugesera RWAGAJU Louis arasaba abanyamuryango b’iyo Sacco kuba intumwa muri bagenzi babo batarafata umuco wo kuzigama, banabashishikariza kugira Konti muri SACCO.

“kandi mugomba kubatoza umuco wo kuzigama, ibi byazanatuma MWOGO SACCO igira umubare munini w’abanyamuryango bityo ibyifuzo byose mufite bikabonerwa ibisubizo ku buryo bworoshye, birimo nko kongera amasaha y’akazi no kugaba amashami mu tugari”.

Uyu yahisemo guhinga ibitunguru

Uyu yahisemo guhinga ibitunguru

Mwogo Sacco  yaje ku isonga mu makoperative yo kubitsa no kugurizanya mu Bugesera mu kwiyizuriza inzu ikoreramo yuzuye mu 2012 itwaye miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyamuryango bafite ubwizigame busaga miliyoni 200 zirimo miliyoni 97 bazigamye mu mezi arindwi ashize  y’uyu mwaka wa 2014.

Mu byifuzo by’abanyamuryango harimo ko koperative yabo yarushaho kubegera ngo igafungura amashami mu tugari tumwe, amasaha akongera kandi n’ikoranabuhanga rikitabwaho mu kugeza service ku baturage.

Iyi koperative Itangira yari ifite abanyamuryango makumyabiri n’icyenda, magingo aya ikaba ifite abanyamuryango 4735,  inafite imari shingiro ya miliyoni 21911.

Share Button
Leave A Comment