Gatsibo: Bamaze kwiteza imbere kubera gukorana n’Umurenge SACCO

 

Gatsibo: Bamaze kwiteza imbere kubera gukorana n’Umurenge SACCO

Icyicaro cy’ahakorera GIRIBAKWE Remera Sacco

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, bavuga ko gukorana n’Umurenge Sacco byatumye batera intambwe igaragara mu bukungu kuva aho bamenyeye ibyiza byo kwizigamira.

Nsabimana Maritini na Mpagazehe Patrick bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bavuga ko kuva batangira gukorana n’Umurenge Sacco bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

Nsabimana yagize ati:” Iyo maze kuverisa databuja,(kumuha amafaranga y’umunsi) amafaranga asigaye yose nyabara ko ari ayanjye kuko niko twabivuganye, yose mpita nyabitsa muri Sacco, maze umwaka nkorana nayo ku buryo ubu bampaye inguzanyo nkaba maze kwiyubakiramo inzu ihagaze miliyoni eshatu n’igice.”

Kimwe na mugenzi we Mpagazehe yemeza ko kuva yatangira gukorana na Sacco, amaze kugera kuri byinshi kuko ngo mbere yari umunyonzi ariko amafaranga yakuye mu bunyonzi yabashije kuyaguramo moto ye bwite nawe afashijwe na Sacco yamuhaye inguzanyo y’ibihumbi 500.

Ntawugayumugabo Jean Damascène we afite butike, akaba acuruza ibintu bitandukanye, avuga ko amaze kwiyubakira inzu no kugura umurima w’ikawa abikuye mu kwizigamira no gukorana n’Umurenge Sacco.

Ati:” Aka kazi nagatangiye nta bihumbi 100 mfite, ariko ubu maze kwiyuzuriza inzu ya miliyoni zirenga eshanu, nta rindi banga nakoresheje uretse gukorana na Sacco kuko ayo nungutse yose mpita nyazigama”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Ndayisenga Jean Claude, avuga ko abaturage bagenda barushaho kugana Umurenge Sacco n’ubwo umuco wo kuzigama usa nk’aho ari mushya muri uyu murenge.

Abaturage bo mu kagari ka Rwarenga bavuga ko mbere bacibwaga intege no kutagira Banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse hafi yabo ibyo bigatuma batizigamira.

Giribakwe Remera Sacco ni ryo zina ry’Umurenge Sacco wa Remera, ukaba ufite icyicaro mu kagari ka Nyagakombe, mu rwego rwo kuruhura no kwegereza Serivise abawugana hakaba hari ishami ryawo rikorera mu kagari ka Rwarenga ahitwa i Bugarura.

Share Button
Leave A Comment