Gisagara : Abagore barahamagarirwa kwitinyuka bakagana ibigo by’imali

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imali mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore barasabwa kwitinyuka nabo bakamenya gukora imishinga ibateza imbere maze bakanatinyuka bakegera ibigo by ‘imari bikabaguriza bikanabazigamira.

Abagore barahamagarirwa kwitinyuka bakagana ibigo by’imali

Nyiraneza Christine, utuye mu murenge wa Mamba muri aka karere, avuga ko kugana Sacco atabyanze ariko ko ntacyo yabona ajyana mo ariko kandi ngo yumva bitamuhangayitse kuko umugabo we ayirimo.

Uku kumva ko kuba umugabo ayirimo bihagije nibyo Mukamana Valerie utuye mu murenge wa Kibirizi agarukaho we asobanura ko binaterwa no kuba abagore bakitinya bakumva ko badashobora kugana banki, kuko ntacyo bafite bajyanamo, kandi ko bataguza ngo bakore batinya guhomba kandi byaragaragaye ko bashobora gutera imbere nabo.

Ati “Byose abagore tubiterwa n’ubwoba, tukumva ko ntacyo twashobora kandi dushoboye. Dore nk’ubu aha iwacu abagore bari muri Sacco abenshi turi abapfakazi abandi bibwira ko kuba abagabo barimo bo batagomba kuzamo, mbega imyumvire y’abagore iracyari hasi”

Uyu mutegarugori ariko kandi ni n’urugero rwiza rwo kwiteza imbere aho avuga ko amaze kwaka inguzanyo inshuro zigera kuri 3 yagura ubucuruzi bwe kandi akaba abona bugenda neza kuko bwamuzamuye kandi akaba anabasha kwishyura banki ntakibazo agize.

Ati “Nanjye gutinyuka byarangoye ariko naje kubigeraho kuko nasanze ngomba gukora nkiteza imbere, natangiye nguza udufaranga duke ariko ubu ngeze ku kuguza miliyoni,natangiye guhinga urutoki, ndorora kandi ndishyura neza nkanatunga urugo nta kibazo ngize”

Umbereyimfura Goreti ahagarariye umurenge Sacco mu murenge wa Kibirizi arongera kugaragaza ubuke bw’abategarugori muri iki kigo cy’imari, akabasaba ko bakwitabira kugana iki kigo kikabafasha gutera imbere, cyane ko ngo bimaze kugaragara ko nta muntu utera imbere atanyuze ku nguzanyo.

Ati “Abagore baracyari bake muri za Sacco ku buryo bugaragara ndetse n’abaje akenshi usanga batinya kwaka inguzanyo ngo bakore biteze imbere kuko nk’ubu mu banyamuryango dufite abagera kuri 77% ni abagabo, turashishikariza rero abagore kwitinyuka kuko barashoboye”

Imirenge Sacco yose y’akarere ka Gisagara ivuga ko ihuje ikibazo cyo kuba abategarugori ari bacye cyane ugereranyije n’abagabo mu kugana iki kigo, ikaba ishishikariza abategarugori guhaguruka bagakora bakiteza imbere babifashijwemo na Sacco.

Share Button
Leave A Comment