Nyamasheke: Bibwiraga ko banki ziyobokwa n’abakire gusa

m_Nyamasheke

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bibwiraga ko banki ziyobokwa n’abantu bafite amafaranga menshi bakumva ko nta mpamvu yo kuzigana kubera ko bataragera ku bushobozi bukomeye.

Nyuma yo gusobanurirwa  n’abayobozi b’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Nyamasheke bakababwira ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari, uru rubyiruko ruratangaza ko  rwamaze gutinyuka ndetse ngo bagiye gutangira gukorana n’ibigo by’imari mu guteza imbere ubumenyi bagiye bakura mu kigo cy’urubyiruko.

Ibi byabaye mu kiganiro cyahuje urubyiruko n’abayobozi b’ibigo by’imari bikorera muri Nyamasheke ndetse n’ikigega cyishingira imishinga, BDF ku bufatanye n’umushinga dot Rwanda, tariki ya 21 Kanama 2014.

Tuyisenge Jean Bosco avuga ko yari asanganywe umushinga wo kwagura ubucuruzi bwe bujyanye n’inzu ye y’umuziki (recording studio) nyamara ngo byari byaramugoye gutinyuka ibigo by’imari kuko nta makuru menshi yari abifiteho nyamara nyuma y’ibiganiro bagiranye agiye kuwunonosora hanyuma asabe inguzanyo.

Yagize ati “mfite umushinga mwiza nari ntaranonosora neza ariko kuri ubu namaze kumenya aho nawucisha ukihuta kandi nkabasha gukorana n’ibigo by’imari kandi ntibinsabe ibintu byinshi”.

Twahirwa Toussaint Tharcisse, ni Admin muri BDF ya Nyamasheke, yabwiye urubyiruko kubyaza amahirwe rufite ntirwiteshe kwishingirwa mu kigega cyabegereye cya BDF, bakabasha gushyira inzozi zabo mu ngiro.

Yagize ati “twasabye uru rubyiruko gutinyuka bakanonosora imishinga yabo, bakava mu myumvire y’uko banki ari iz’abakire, bakabyaza amahirwe bafite y’uko tubishingira kugera kuri 75%, bityo bagakomeza gutera imbere bashyira mu bikorwa inzozi zabo”.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Janvier, yavuze ko iyi ari gahunda iki kigo cyihaye yo guha urubyiruko ubushobozi bwo kwikura mu bukene ubumenyi bahakuye bakabubyaza umusaruro bakabasha gukora ku mafaranga bisunze ibigo by’imari.

Agize ati “ntibikwiye ko hari urubyiruko rwagira ubumenyi rukabura uko rwiteza imbere kandi hari uburyo bashobora kubona amafaranga bagakora bakivana mu bukene, uretse no kubatinyura gukorana n’amabanki, turanabaherekeza tukabagira inama tubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo”.
kuri uyu munsi rumwe mu rubyiruko rwari rwazanye  bimwe mu bikorwa rwabashije kugeraho birimo bamwe bacuruza isambaza mu gihe abandi bakora imigati n’amandazi bakayagurisha.

 

Share Button
Leave A Comment