Nyamasheke: Nyuma yo kugirwa inama, SACCO ya Bushenge iri kuzanzamuka

Nyamasheke: Nyuma yo kugirwa inama, SACCO ya Bushenge iri kuzanzamuka

SACCO ya Bushenge, imwe mu bigo by’imari biciritse byavuzweho ibibazo by’imicungire mibi y’abakozi n’umutungo mu minsi ishize ngo yongeye kuzanzamuka kuri ubu ikaba ikomeje kwiyubaka no gutera imbere biturutse ku kuba harahinduwe inzego z’ubuyobozi bwayo.

Ibi biremezwa na Richard Mugambage uhagarariye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amakoperative RCA, Rwanda Cooperative Agency mu ntara y’Iburengerazuba, uvuga ko SACCO ya Bushenge yagize ibibazo bikomeye mu micungire n’imiyoborere bigatuma RCA ibagira inama yo guhindura ubuyobozi bw’inzego n’imicungire y’abakozi kugira ngo ikomeze gutera imbere.

Yagize ati “Twabasabye guhindura inzego z’ubuyobozi kugira ngo imicungire n’imiyoborere bya SACCO birusheho gutera imbere kandi ubu biragaragara ko aho byahindukiye hari ikimaze kugerwaho kandi dufitiye icyizere inzego zagiyeho zishyizweho n’inteko rusange ko zizakomeza gukora neza bikarushaho.”

Mugambage avuga ko ibigo by’imari SACCO bimaze gutera imbere mu mafaranga  no mu mubare w’abazigana ku buryo abaziyobora nabo bakwiye kujyana n’igihe zigezeho. Kimazi Jimmy uyobora Sacco ya Bushenge avuga ko bagize ibibazo mu mikorere y’inama y’ubutegetsi ariko ngo byamaze gukemuka, ubu bari gutera imbere ku buryo bugaragara.

Bwana Kimazi ati “Twari dufite ikibazo cy’inzego z’ubuyobozi zitakoraga neza ariko ubu tumeze neza, abatugana bakomeze baze bizigame basabe n’inguzanyo bakore imishinga bikure mu bukene kuko imikorere ni ntamakemwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bwana Bahizi Charles yasabye inzego nshya zagiyeho gukora neza bagamije ubwumvikane bakubaka ubuzima bushya bakongera umutungo w’abanyamuryango kandi bakawucunga neza.

Uyu muyobozi w’akarere ati “Kugira ngo abantu bakore neza ni uko bumvikana ku mikorere yabo, bakajya inama aho biri ngombwa, bakava mu matiku buri wese akibanda ku cyateza imbere SACCO igatera imbere.”

Bahizi yabasabye gukura amasomo mu bibazo byabaye mbere, ntibabyubakireho ahubwo bikababera imbarutso yo kubikosora mu gihe bahawe n’abanyamuryango cyo kuyobora urwo rwego.

Sacco ya Bushenge ni ikigo cy’imari gifite abanyamuryango basaga 4600, bakaba biganjemo abahinzi n’aborozi, abacuruzi ndetse n’abakozi basanzwe bakorera leta.

Share Button
Leave A Comment