Bwira: Abaturage biyubakiye ishami rya SACCO y’umurenge ryemerwa na BNR

Umurenge wa Bwira ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero ukaba uri nko ku birometero 50 uvuye ku biro by’akarere ka Ngororero. Ugizwe n’imisozi ihanamye hamwe n’ibibaya bito bito bikikije imigezi iwunyuramo. Ni umurenge bigoranye kuwugeramo bitewe n’imihanda yaho iteye nabi kandi idatunganyije kuko ikorwa n’imirimo y’umuganda w’abaturage gusa.

Ni umwe kandi mu mirenge ivugwamo ubukene kurusha indi muri aka karere. Koperative TERIMBERE SACCO BWIRA ni kimwe mu bisubizo abawutuye bafashe mu kongera ibikorwa by’ishoramari no gukorana n’amabanki. Nyuma y’igihe kitarenga umwaka babonye inyubako ya SACCO ku rwego rw’umurenge kubufatanye bw’inzego zitandukanye, muri uyu murenge biyubakiye ishami ry’iyo SACCO mu kagari ka Gashubi ahari acasantere k’ubucuruzi gatuwe cyane hamwe n’isoko rihuza abantu benshi.

Abaturage biyubakiye ishami

Iryo shami (Guichet Gashubi) rikaba ryariyubakiwe n’abaturage batuye muri ako gace biganjemo abacuruzi mu rwego rw’umutekano w’amafaranga yabo. Mbere yo kubaka iyo SACCO bakoraga urugendo rurenga isaha n’igice n’amaguru (dore ko ntabinyabiziga bihaboneka), kandi inzira ikaba inyura ahantu h’ishyamba bajya kuri SACCO y’umurenge.

Umwe mu bacuruzi bakorera muri ako gace ndetse wagize uruhare mu gutanga umusanzu wo kubaka iryo shami rya SACCO avuga ko mbere bajyanaga amafaranga yabo batizeye umutekano ndetse no kwishyura ababazaniye ibicuruzwa nk’imyaka bikabagora. Ubu bavuga ko iyi SACCO yabakemuriye ibibiza by’ingendo n’iby’umutekano w’amafaranga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira Kavange Jean de Dieu avuga ko imirimo kubaka iryo shami rya SACCO yatwaye amafaranga arenga gato miliyoni 12 yose yatanzwe n’abaturage hamwe n’abakorera muri ako gace yubatswemo.

Ubu iryo shami rya SACCO ryamaze kwemerwa na Banki Nkuru y’Igihugu rikaba ritanga serivisi zose izindi SACCO zitanga harimo gufungura konti, kubitsa ndetse no kuguriza abanyamuryango. Terimbere Sacco Bwira ikaba ifite abanyamuryango bose hamwe 4885.

 

Share Button
Leave A Comment