Iburasirazuba: Abibumbiye mu makoperative barasabwa kuyacunga neza

 Abaturage b’Intara y’Iburasirazuba bibumbiye mu makoperative barasabwa kuyacunga neza ndetse amakoperative yo kubitsa no kuguriza “Umurenge SACCO” agasabwa kunoza imitangire y’inguzanyo kugira ngo amafaranga y’abaturage atazahomba, bishingiye ko hari abantu bamaze kugaragara batishyura inguzanyo batse muri za SACCO.

Abibumbiye mu makoperative barasabwa

Guverineri uwamaliya mu nama ya RCA

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, Mugabo Damien, avuga ko gutinda kwishyura inguzanyo biba byatewe n’uko umushinga w’uwahawe inguzanyo uba wizwe nabi cyangwa se ngo ugasanga mu gutanga inguzanyo harabayeho amarangamutima.

Izo ngorane ngo zishobora gutuma umuntu atishyura neza inguzanyo yatse, byaba bimuturutseho cyangwa se atabigambiriye kuko umushinga we uba udatunganye.

Ikibazo cy’ubukererwe bwo kwishyura inguzanyo zakwa muri za SACCO ngo kimaze gutera inkeke kuko nko mu Ntara y’Iburasirazuba, hari aho bimaze kugera ku gipimo cya 12% mu gihe ubukerererwe bwemerwa na Banki Nkuru y’Igihugu ari 5%.

Muri rusange, ngo iyo koperative zicunzwe neza zitanga umusaruro kandi zikagira impinduka mu mibereho y’abanyamuryango bazo.

Rwamwaga Jean Damascene, ukuriye Koperative y’Abahinzi b’umuceri ba Ntende, ikorera mu turere twa Gatsibo na Kayonza, ikaba inaherutse kubona igihembo cya mbere ku rwego rw’igihugu nka koperative ikora neza, avuga ko koperative ifasha abantu kuva mu bukene kuko ngo iyo abantu bibumbiye hamwe bakora byinshi byiza kandi umunyamuryango akabasha kugera ku ntera atari kwigezaho ari wenyine.

Rwamwaga avuga ko koperative yabo yabashije kwiyubaka ku buryo ifasha abaturage kubona inka, kubahuza na banki ikababera umwishingizi, gutangira umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi abanyamuryango ndetse ngo harimo bamwe babashije kwiyubakira amazu bashingiye ku mafaranga bakuramo naho abandi barimo kurangiza kwiga kaminuza binyuze mu kigega cy’inguzanyo cyashyizweho n’iyi koperative.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, asaba abanyamuryango bagize amakoperative kumva ko batahiriza umugozi umwe wo kugana ku iterambere, bityo ngo bakaba basabwa ko umwanya wabo wawushyira mu micungire y’amakoperative yabo kugira ngo bazamukire rimwe kandi nihaba n’ibibazo bafatanye kubikemura.

Mu nama iherutse guhuza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) n’Abahagarariye amakoperative yo mu Ntara y’Iburasirazuba, tariki ya 19/09/2014, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahamije ko koperative ari umusingi ukomeye wo kuvana abaturage munsi y’umurongo w’ubukene, ariko byose bigasaba ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Share Button
Leave A Comment