Kimwe mubituma urubyiruko rutabona inguzanyo muri Banki ngo ni ukutagirirwa icyizere

m_Kimwe mubituma urubyiruko rutabona inguzanyo muri Banki

Ubuyobozi bwa Dot Rwanda n’ ibigo by’imari iciriritse baganira n’urubyiruko mu murenge wa Rugerero

Mu kiganiro cyahuje urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwashoje amahugurwa yo kwihangira imirimo n’amabanki byagaragajwe ko imwe mu mpamvu ituma imishinga y’urubyiruko idahabwa inguzanyo biterwa no kutagirirwa icyizere, aho amabanki avuga ko atinya guha urubyiruko inguzanyo ejo akarubura muri bisinesi.

Urubyiruko 138 rwo mu mirenge ya Rugerero, Nyundo na Rubavu bahuguwe n’umushinga w’abanyakanada witwa Dot Rwanda mu kwihangira imirimo no gukoresha ikoranabuhanga, kubera imbogamizi ziboneka mu kubona iinguzanyo, umuryango Dot Rwanda ufatanyije n’ikigo gitanga ingwate ku rubyiruko rujyana imishinga mu mabanki babahuje n’ibigo by’imari kugira ngo babamare impungege z’uburyo babona inguzanyo.

Raymond Muhire umukozi w’ikigo gishinzwe gutanga ingwate ku mishinga BDF avuga ko urubyiruko rwo mu ntara y’uburengerazuba rwatanze imishinga mu mabanki yagiye iterwa inkunga, cyakora akavuga ko henshi amabanki ataragirira icyizere urubyiruko rukora imihsinga rukayitanga mu mabanki kuko batinya ko rushobora guta imishinga rukigira mu bindi inguzanyo banki zatanze ikaba yahomba.

 

m_Kimwe mubituma urubyiruko rutabona inguzanyo muri Banki2

Urubyiruko mu murenge wa Rugerero rubaza uburyo rwabona inguzanyo

Muhire umukozi wa BDF asaba urubyiruko kugira ibitekerezo bikomeye mu gukora imishinga, aho bagize ikibazo bakagana iki kigo kuko gifasha urubyiruko n’abandi bafite imishinga kuyitunganya kuburyo ijyanwa muri banki ntakibazo ifite.

Murenzi Janvier ukuriye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu, avuga ko amahirwe yagejejwe ku rubyiruko rwo mu mirenge ya Rugerero, Nyundo na Rubavu azagezwa no kurundi rubyiruko kugira ngo rushobore gusobanukirwa ibisabwa kugira ngo imishinga yabo iterwe inkunga ndetse baganire n’ibigo by’imari iciriritse bitanga inguzanyo.

Nubwo urubyiruko rwinshi ruvuga ko rufite imishinga ariko igapfa ubusa kubera kubura igishoro, umwe mubigishijwe n’umushinga wa Dot Rwanda Nteziyaremye Feza avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza kubura igishoro ahubwo habura ibitekerezo bihamye.

 

m_Kimwe mubituma urubyiruko rutabona inguzanyo muri Banki ngo 2

Nteziyaremye uvuga ko guhanga umushinga hacyenewe igitekerezo kurusha igishoro

“sinkeka ko igishoro aricyo kiba imbogamizi mu gushyira mu bikorwa imishinga y’urubyiruko, mpereye kubyo nakoze natangije ibihumbi bitanu ariko ubu ndakoresha ibihumbi 150 kandi mu gihe cy’amezi atatu, kuko nakoze ubucuruzi bwo gucuruza utuntu duto, ntangira ibikorwa byo kubitsa amafaranga kuri Airtel none ndimo ndacuruza amasogisi nyakura Musanze nkayacuruza Pfunda.”

Nteziyaremye avuga ko umuntu ufite igitekerezo atagomba gutegereza igishoro kinini ahubwo ngo akoreshe ubushobozi bucye afite buzamufasha kugira ubumenyi bwo gucunga umushinga hanyuma nabona bigenda abone kugana ikigo cy’imari kurusha uko atangira umushinga agana ikigo cy’imari atazi n’uburyo bwo gucunga umushinga n’imbogamizi zibamo.

Share Button
Leave A Comment