Ngoma: Ibimina bivuguruye byatumye biteza imbere kuburyo bushimishije

Ngoma

Bamwe  mu baturage  batuye  mu murenge  wa Rukumbeli ,  mu karere  ka Ngoma  bavuga ko bamaze  kwiteza imbere  kuburyo butandukanye  babikesha kuba baritabiriye  gahunda y’ibibina bivuguruye bagejejweho na Cartas Diocese  ya Kibungo kubufanye  n’ umuryango witwa CRS (Catholic Relief Service).

Ibibina  bivuguruye  ni uburyo  abaturage  bakoresha bakajya  bahura  rimwe  mu cyumweru cyangwa mu kwezi bakizigamira ndetse  bakanagurizanya, uwuhawe inguzanyo akazatanga inyungu  ku mafaranga  bunvikanyeho .

Aba  baturage  babitangaje  ubwo basozaga  umwaka w’ikibina  aho bagabanye miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda bari bizigamiye  muri uyu mwaka .

Ndikubwayo Theopiste utuye  mu mudugudu wa Maswa ya I, akagari ka Rubona, Umurenge  wa Rukumberi , avuga ko  iyi gahunda  yamufashije  mu kwiteza  imbere akiyubakira  inzu  yo kubamo  none  ubu  akaba afite  na Butike .

Yagize ati  ”  Natangiye  nizigama igihumbi mu cyumweru ngera aho kwizigama ibihumbi 25 mu kwezi  , ayo mafaranga nizigamye yaramfashije  kuko nabashije kubaka inzu  ndetse  ubu nkaba ndi umucuruzi ukomeye mfite  butike irimo ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 600 Rwf. “

Padiri Oscar  Rugimbura,  uhagarariye Cartas  Dioseze  ya Kibungo  akaba ari nayo  yakanguriye aba  baturage kwitabira  iyi  gahunda  y’ibibina bivuguruye ku bufatanye n’umuryango wa CRS,  atangaza  ko abishyize  hamwe ntakibananira akaba asaba n’abandi batarasobanukirwa n’iyi gahunda kwegera bagenzi babo bakabasangiza ibyiza byo  kuba mu bibina bivuguruye.

Augustin  Ntaganda wari  intumwa  ya  Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ubwo  yari mukarere ka Ngoma  mu muhango wo gusoza umwaka w’ibibina bivuguruye ,  yatangaje  ko Ibibina  bivuguruye  ari imwe muri  gahunda  leta y’u  Rwanda  irimo gukoresha kugira ngo  abaturage  cyane cyane abatuye  mubice by’icyaro barusheho kwiteza imbere  bagana  mu cyerekezo 2020.

Kugeza  ubu  Cartas Dioseze  ya Kibungo  ku bufatanye CRS  barakorera muturere dutatu two  muntara  y’ Iburasirazuba aritwo Ngoma, Kirehe,na Kayonza  , hari amatsinda y’ibibina bivuguruye agera  kuri 526  agizwe n’abanyamuryango ibihumbi 17.

 

Share Button
Leave A Comment