Nyamasheke: Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro BDF

Nyamasheke: Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro BDF

Abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke barasabwa kumenya no kwegera serivise za BDF mu rwego rwo kwikura mu bukene no kubyaza umusaruro gahunda zabashyirweho muri BDF.

Ibi bari kubishishikarizwa muri gahunda iri gukorwa n’iki kigega cyishingira abaturage mu kubona ingwate mu mabanki bakorana nayo (BDF), mu gufasha abaturage kumenya no gukorana na BDF mu karere kose ka Nyamasheke.

Tugirimana Valens, uhagarariye BDF mu karere ka Nyamasheke avuga ko iki kigega cyakoreraga ku rwego rw’igihugu aho abaturage bakeneraga serivise zabo byabasabaga kugera I Kigali, akaba avuga ko kugeza ubu hari abakibwira ko bagikorera I Kigali kandi BDF yaramaze kugera mu karere ka Nyamasheke, agasaba abaturage bose kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo kuba bakora imishinga bakishingirwa kugera kuri 75% cyane cyane abagore n’urubyiruko mu gihe bafite n’amahirwe yo kuba baterwa inkunga igera kuri 15%.

Agira ati “abaturage barasabwa kumenya ko twabegereye bakatugana, abafite ibitekerezo byiza by’imishinga tukabafasha kuyinonosora tukabahuza na banki bakorana nayo tukabishingira ku kigereranyo cya 75% ndetse tukanabafasha kwihugura mu bijyanye n’ikoranabuhanga”.

Nzaramyabera Emmanuel akora akazi ko gutwara moto aho bita muri Tyazo mu murenge wa kanjongo, avuga ko yumvise bwa mbere BDF muri radiyo akumva bitamureba ariko ko kuba yayibonye hafi ye agiye kuyibyaza umusaruro akaba yifuza gushyira mu bikorwa indoto ze yahoranye zo kuzakora umushinga wo korora.

Agira ati “tugira imishinga myinshi twakora ikadukura mu bukene ariko tukabura ingwate kugira ngo dusabe inguzanyo muri banki nyamara numvise ko iki kigega gishobora kubidufashamo, ngiye gushyira mu bikorwa umushinga wanjye maranye iminsi wo korora”.

BDF Nyamasheke imaze amezi 4 igeze mu karere, imaze gufasha abaturage berenga ijana mu bikorwa byayo bitandukanye.

BDF ifasha abaturage kubona ingwate iyo bakoze imishinga ndetse ikanabafasha kunonosora ibitekerezo byabo by’imishinga ,ikaba yanabaha inkunga mu gihe bibaye ngombwa bitewe n’icyizere umugenerwabikorwa agaragaza mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Share Button
Leave A Comment