Kirehe: Icyumweru cyahariwe kwizigamira kirasigira abaturage ubumenyi mu gukorana n’ibigo by’imari

m_Kuva Tariki 25 kugeza m_Kuva Tariki 25 kugeza 2

Kuva Tariki 25 kugeza 31, ukwakire 2014 ni icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kwizigamira.

Mu karere ka kirehe  ibigo by’imari n’amakoperative barasabwa kwegera abaturage bakabakangurira kuzigama mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’abaturage n’ubw’igihugu.

 

Mu nama yo gutegura icyo cyumweru umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasabye abashinzwe ibigo by’imari n’amakoperative gukora ibishoboka byose iki cyumweru kikarangira buri muturage utuye mu karere ka Kirehe afite konti mu bigo by’imari ikindi kandi ajijukiwe n’uburyo bwo kwizigamira. Yakomeje avuga ko imikorere myiza y’amakoperative n’ibigo by’imari ituma abantu babigana.

m_Yagize

Yagize ati“iyo ibigo by’imari bidakora neza nta kwizigama abakiriya bagira kuko ibyo bigo biba bitizewe buri muturage bakagira impungenge zo kubitsamo amafaranga yabo niyo mpamvu ibigo bimwe na bimwe by’imari iciriritse mu Rwanda byagiye bihomba bikambura abakiriya babyo biterwa n’iyo mikorere mibi.”

Desire Nsabimana ukuriye amakoperative muri Kirehe aravuga ko urwego rwo kwizigamira rukiri hasi kuko mu baturage ibihumbi 160 bifite konti mu mabanki ibihumbi 53 ntibaramenya kwizigamira icyo aricyo n’umumaro wabyo.

Muri iki cyumweru hazahembwa abaturage babaye indashyikirwa mu kwizigamira mu buryo bwo gukangurira abatabiha agaciro kubikora .

Mu myanzuro yafashwe abari bitabiriye iyo nama bemeranyije ko bagiye gukora batikoresheje bakagerageza kwigisha abaturage kumenya kwizigamira k’uburyo iki cyumweru kirangira abaturage bafite konti mu bigo by’imari, gukorana n’amakoperative no kwizigamira bageze ku mubare ushimishije.

Kugira ngo icyo cyumweru kizagende neza akarere karasabwa kwandikira ibigo by’imari bagaragaza ibigomba gukorwa mu rwego rwo gutegura neza icyo cyumweru, Ibigo by’imari n’imirenge nabyo birasabwa gutegura ibyapa byamamaza icyo cyumweru ngo bizaba uburyo bwiza byo kumenyekanisha mu baturage akamaro k’icyo cyumweru. Ikindi nuko buri bigo by’imari bigomba kugena  umukozi ubijijukiwe mu rwego rwo gufasha abaturage no kubakangurira ibyiza byo kubitsa no kuzigama.

Gahunda y’icyumweru cyo kuzigama yatangijwe k’umugaragaro ku rwego rw’isi 1989.Mu karere ka kirehe ikaba izizihirizwa mu mirenge yose igize akarere. Insanganyamatsiko y’icyo cyumweru iragira iti“Izigamire uyu munsi ugire ejo heza.”

Share Button
Leave A Comment