Kirehe: Bamaze kubona umuriro babikesha amatsinda yo kwizigamira

Kirehe: Bamaze kubona umuriro babikesha amatsinda yo kwizigamira

Mu gihe hategurwa icyumweru cyahariwe kwizigamira kuva tariki 25-31 Ukwakira 2014 bamwe mu baturage ba kirehe bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya baremeza ko bamaze kwiteza imbere bageza umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo.

Kirehe: Bamaze kubona umuriro babikesha amatsinda yo kwizigamira

Nkuko abagize itsinda Banguka ryo mu kagari ka Nyabikokora umurenge wa Kirehe babitangarije Kigali Today, ngo bamaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa mu ngo zabo babikesha amafaranga 1500 batanga buri cyumweru mu itsinda ryabo rigizwe n’abantu mirongo itatu k’uburyo bayaguriza abanyamurya ngo bakayungukira 10% buri mwaka.

Ngo ni igikorwa cyatewe inkunga n’umushinga Care mu guhugurira abaturage cyane cyane abagore mu kwikura mu bukene biteza imbere .

Cassien Rusanganwa umuyobozi w’itsinda Banguka  aragira ati“itsinda ryacu rya banguka rigizwe n’abantu 30 abagore 25 n’abagabo 5, buri muntu atanga ubwizigame bw’amafaranga 1500 buri cyumweru, nyuma yo kuyatanga agurizwa abanyamuryango bayakeneye bakunguka 10% k’uburyo mu mpera z’umwaka buri muntu agabana amafaranga atari munsi ya 140,000.”

Nyirabambajimana ni umwe mubagejeje amashanyarazi mu rugo ati“nanjye icyo aya matsinda yo kwizigamira yankoreye nagejeje amuriro iwanjye ubu ndacana kandi si ibyo gusa naguzemo n’isambu ubu ndahinga nkeza nkagaburira abana, nta kibazo iwanjye.

Abagize itsinda rya Banguka ngo si umuriro gusa bungutse ngo baguze n’amasambu ndetse n’amatungo babikesha iryo tsinda ryo kwizigamira.

Anonsiyata Mutuyemariya aravuga ko umushinga wo kwizigamira wamugiriye akamaro kenshi. Yagize ati “uyu mushinga wangiriye akamaro kenshi kuko nakuyemo inka kandi ndihira n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ubu ntakibazo no mu rugo turya neza.”

Médiatrice Nyirahabimana niwe uhagarariye amatsinda mu kagari ka Nyabikokora aravuga ko babihuguriwe n’umushinga wa Care International akaba ashishikariza abandi kwishyira hamwe kuko bifite akamaro.

Yagize ati“abantu benshi twatangiye kwizigamira bitugoye tutazi icyo bizatugezaho none byatugiriye akamaro ubu buri muturage afite byinshi yagezeho binyuze muri aya matsinda niyo mpamvu n’abandi twabashishikariza kwishyira hamwe bakagenda bagira amafaranga batanga mu kwizigamira kugira ngo biteze imbere.”

Ibikurikizwa mu gushyiraho itsinda ryo kwizigamira ni uko 70% by’abagize itsinda bagomba kuba ari igitsina gore mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere badateze amaso ku bagabo babo kuri buri kintu cyose.

Ni gahunda yateguwe n’umushinga Care International ubwo yahuguraga bamwe mu baturage bo muri buri tugari tugize imirenge yose y’akarere ka Kirehe mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya neza ibijyanye na gahunda yo kwizigamira no kuyishyira mu bikorwa.

Share Button
Leave A Comment