Kubitsa ni byiza, ariko kuzigama ni akarusho

Kubitsa ni byiza, ariko kuzigama ni akarusho

Kuba kubitsa ari byiza, ariko kuzigama bikaba akarusho, ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Augustin Ndanguza, umuyobozi w’ishami rya Banki nkuru y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo, ku itariki ya 29/10/2014.

Icyo gihe ibigo by’imari n’amabanki by’i Huye byafashe umunsi wo kugaragariza abaturage ibijyanye na serivisi batanga, muri gahunda yo gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kurushaho kwitabira kuzigama, muri iki gihe cy’icyumweru cyahariwe gushishikariza Abanyarwanda kuzigama.

Atandukanya kuzigama no kubitsa amafaranga muri banki, Augustin Ndanguza yagize ati « kugira kuri konte amafaranga kimwe, no kuzigama ni ikindi. «

Yakomeje agira ati « Kugira amafaranga kuri  bene aya makonti y’ubwifashishe (compte courant/current account) ni umutekano gusa bikurindira kuko ni nko kuyabika iwawe mu isanduka, ukajya ufataho ayo ukoreshaho icyo ushaka. Nta kiyongeraho, ahubwo agenda aguhombera »

Yunzemo ati « ariko kwizigama tuvuga ni ugufata amafaranga ushyira ku ruhande akagenda yiyongera, ku buryo uzashobora no gukora undi mushinga munini.

Kubika amafaranga mu mitungo ntibikuraho kuzigama

Hari abantu bajya bahitamo kugira imitungo, urugero nk’amasambu, ibibanza, amazu n’ibindi, aho kubitsa amafaranga mu mabanki. Ahanini ibyo babikorera ko iyo mitungo baba bazayikuramo amafaranga igihe bayakeneye.

Ese ibi ntibyaba bihabanye no kuzigama abanyarwanda bari gushishikarizwa muri iki cyumweru ? Augustin Ndanguza ati « n’ubundi mbere yo kugura iyo mitungo umuntu abanza kwegeranya amafaranga yo kuyigura yizigamira. »

Aha atanga urugero rw’umuntu uhembwa nk’ibihumbi 30 ku kwezi. Ngo iyo uwo muntu agiye yizigamira urugero nk’ibihumbi 10 ku kwezi, buke bukeya aya mafaranga agenda agwira ku buryo yazayaguramo umutungo ufatika.

Nyamara ngo umuntu yayabitse muri banki bisanzwe, ashobora kugira ubukene runaka akayikenuza kandi yenda yashoboraga kubwihanganira igihe ya mafaranga ari kuri konti yo kuzigama.

 

 

Share Button
Leave A Comment