Kwizigamira si ugusagura ahubwo ni ukwizirika umukanda – Sembagare

Kwizigamira si ugusagura ahubwo ni ukwizirika umukanda – Sembagare

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abaturage bo muri ako karere cyane cyane urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira kuko bizabagoboka mu gihe bazaba bageze mu bihe bikomeye cyangwa se bageze mu za bukuru.

Sembagare asaba ibi abanyaburera mu gihe hari bamwe batazi kwizigamira icyo ari cyo kuburyo usanga hari abarya amafaranga yose bakoreye ntihagire na make babitsa mu bigo by’imari.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko kwizigamira bigomba kuba umuco ku banyaburera bose ngo kuko kuba hari ibihugu byateye imbere ari uko bifite abaturage basobanukiwe n’icyo kwizigamira ari cyo.

Agira ati “Kwizigamira no kwiteganyiriza si ukuba uhaze. Ntabwo uzigama aba asaguye. Iyo urebye mu bihugu byateye imbere umuco wo kuzigama n’abana barawubatoza, no mu mashuri hose…biriya bihugu bikize ni uko abatutage baho bazigama.

Twe rero usanga aho kuzigama, abenshi bajya gutwika amafaranga yabo mu tubari. Ibyo rero ndabasaba nkomeje cyane cyane urubyiruko ko bakwiye kureka uwo muco mubi (wo kutazigama) bakazigama. Kwizigamira si ugusagura ahubwo ni ukwizirika umukanda ukareba ejo hazaza.”

Uyu muyobozi akomeza abwira abanyaburera ko “niba ubonye (amafaranga y’u Rwanda) 1000 wenda koresha magana atanu (500Frws) andi magana atanu uyabitse, haba muri SACCO, haba muri Banki iyo ariyo yose.”

Sembagare akomeza avuga ko ayo mafaranga make umuntu abitsa ariyo abyara menshi kandi akagira akamaro nyirayo ageze ahakomeye.

Agira ati “Reba gusaza ugasabiriza! Ntabwo umusaza akwiriye gusabiriza! Umusaza  akwiriye kuba ahubwo yarazigamye…”

Yongeraho abwira abanyaburera ko nibizigamira bazabasha kurihira abana babo mu amashuri, bakubaka amazu, bakagura amatungo ndetse bakanakora n’ibindi bintu bitandukanye bibateza imbere.

Kugira ngo abaturage babashe kwizigamira ni uko baba bakora n’ibigo by’imari bafiteyo amakonti. Niyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere ka Burera bunashishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari.

Mu mihigo y’umwaka 2013-2014 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwahize ko uwo mwaka nurangira abazaba bakorana n’ibigo by’imari bazaba bagera ku kigero cya 75% bavuye ku kigero cya 60.8%.

Share Button
Leave A Comment