Nyamasheke: Ibigo by’imari byasabwe gufatanyiriza hamwe n’izindi nzego mu guha serivisi nziza ababagana

Nyamasheke: Ibigo by’imari byasabwe gufatanyiriza hamwe n’izindi nzego mu guha serivisi nziza ababagana

Mu nama ngarukagihembwe yahuje abayobozi b’akarere, ab’imirenge, abahagriye ibigo by’imari binini n’ibiciririste ndetse n’inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyamasheke, tariki 01 Ukwakira 2014, biyemeje gutahiriza umugozi umwe mu gukurikira uburyo ababagana barushaho kwishimira serivise babaha.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterembere ry’ubukungu , Bahizi Charles, yavuze ko abahagariye ibigo by’imari basabwe gukomeza gucunga neza ibyo bigo bayobora bakihatira gutanga serivise nziza ku babagana babakira neza kandi bakabagezaho amakuru bakeneye n’icyo ibyo bakenera muri ibyo bigo bizabamarira.

Bahizi yasabye abafite ibigo by’imari kugenzura neza niba ibyo batangira amafaranga bikoreshwa ibyo yateganyirijwe, bakamenya uburyo abakiriya babo bishyura amafaranga ku gihe ndetse n’ababa batishyura neza hakabaho uburyo bw’ibiganiro bituma hamenyekana impamvu bidashoboka.

Bahize yasabye abayobozi b’ibigo by’imari kumenyekanisha ibyo bakora, abaturage bakamenya serivisi bagira bityo bakitabira kubagana ku bwinshi hagamije gukura abaturage mu bukene.

Yagize ati “abaturage bakeneye kumenya ibyo mukora namwe mukamenya gukurikirana abo mukorana nabo uko bishyura n’ingorane bahura nazo mukazishakira umuti, inkiko zikaza ari umuti wa nyuma, ibindi byananiranye”.

Bahizi yibukije abaturage bose ko gahunda ya “hanga umurimo” ireba buri muturage wese ufite igitekerezo cyiza cy’umushinga wamuteza imbere, abasaba kwitabira iyi gahunda.

Micomyiza Pio ni umucungamutungo wa Sacco ya kagano yavuze ko iyi nama yatumye bashyiraho uburyo bwo guhuza amakuru bituma abazajya bamenya amakuru nyakuri y’abakiriya ababo, bigatuma kandi abahawe amafaranga y’inguzanyo babasha kuyishyura neza no kubahwitura iyo bibaye ngombwa.

Micomyiza yasabye abaturage bose kwibuka ko gukorana n’ibigo by’imari bigenewe buri wese ukeneye kwiteza imbere, asaba ko abaturage batinyuka gusa.

Agira ati “abaturage bakwiye kumva ko gukorana na banki bizatuma bazamuka abibwiraga ko hari abo bigenewe gusa bakwiye guhindura imyumvire, niyo mpamvu habaho inama nk’izi ngo turusheho gukangurira abaturage kutugana , bityo amafaranga agere kuri benshi”.

Muri iyi nama hemejwe ko urwego rwashyizweho ruhuza ibigo by’imari, abayobozi n’inzego z’umutekano bamanuka bakareba ibibazo n’ingorane abaturage bafite mu kugana amabanki n’ibigo by’imari bikazafasha no kugaruza amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo ntagaruke.

Share Button
Leave A Comment