Nyaruguru: Kubika mu ihembe byatumaga nta terambere bageraho

Nyaruguru: Kubika mu ihembe byatumaga nta terambere bageraho

Bamwe mu batuye akarere ka Nyaruguru barishimira ko kubika amafaranga mumahembe, mu bicuma no mu bimuga ubu ngo byabaye amateka bakaba basigaye bakorana n’amabanki n’ibigo by’imari.

Nyaruguru: Kubika mu ihembe byatumaga nta terambere bageraho

Kubika amafaranga muri ubwo buryo ngo byatumaga nta muntu ugira icyo azigama, akabika nta nguzanyo ategereje kandi bene ayo mafaranga ngo ntagire umutekano wizewe.

Rusanganwa Celestin utuye mu murenge wa Ngera avuga ko yabikaga amafaranga ye ahantu hatizewe ku buryo ngo nta mutekano wayo yabaga yizeye, kandi ko ngo ntacyo yamumariraga.

Ati:”twabikaga mu ihembe ry’inka cyangwa se mu kimuga, cyangwa se umuntu akareba nk’agacuma akagaca umunwa noneho umuntu akajya ajugunyamo ibiceri n’inote. Twaje gusanga rero muri icyo gihe twaragenderaga mu bujiji kuko amafaranga abitswe atyo nta mutekano aba afite kandi nta kamaro agira”.

Rusanganwa akomeza avuga ko kuva aho atangiriye kubitsa muri banki ngo asigaye yizera ko umutungo we abikije uba ufite umutekano usesuye, kandi akaba ngo abasha kuguza amafaranga menshi akabasha kwiteza imbere.

Nyirasafari Francoise nawe utuye mu murenge wa Ngera avuga ko mbere yagiraga ikibazo ntabone aho yaguza ifaranga, gusa ubu ngo byarakemutse kuko asigaye akorana n’ibigo by’imari.

Ati:”nashoboraga kugira ikibazo simbone amafaranga, arikoubu aho nagiriye mu matsinda mbasha kwizigama  nkabona mitiweri,n’ikibazo nagira njya mu itsinda nkaguza amafaranga ngakemura ikibazo cyanjye binyoroheye”.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse avuga ko umuco wo kuzigama umaze gushinga imizi, gusa ngo ubukangurambaga bukaba bugikomeje kugirango n’abatarabyumva babashe kubyumva,kuko byagaragaye ko ntawatera imbere atazigama.

Ati:”umuco wo kuzigama dukwiye kuwongera, cyane cyane tukumva ko kuzigama bidasaba ko usagura ahubwo ko uzigama ugakoresha ibisigaye, kandi ntabwo watera imbere utazigamye, ntabwo watera imbere utagize igikorwa ushoramo imari. Gushora imari rero bisaba ko hari icyo uba wazigamye, bisaba ko n’ubwo waguza bisaba ko ubanza ukazigama.Ni ngombwa rero ko ibi tubigira umuco”.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kuzigama cyatangirijwe mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, abagize inzego z’ibanze bashishikariza abaturage akamaro ko kwizigamira, ubukangurambaga bugacishwa mu biganiro n’imikino.

Kuri ubu mu karere ka Nyaruguru mu bijyanye n’ubwizigame mu mirenge sacco, hamaze kugeramo ubwizigame bwa  miliyari irenge y’amafaranga y’u Rwanda, naho mu ntara y’Amajyepfo ubwizigame bw’abaturage mu mirenge sacco bukaba bumaze kugera kuri miliyari 7. Amenshi muri aya mafaranga ni ayegeranyijwe mu matsinda, aho abaturage bahurira hamwe bakabitsa bakanagurizanya.

Share Button
Leave A Comment