Rulindo: inyungu zakwa ku nguzanyo bituma bamwe batagana ibigo by’imari

m_1024px-RulindoDist

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko kuba batagana ibigo by’imari n’amabanki, ngo ahanini biterwa n’uko usanga ibigo by’imari bibaka inyungu nyinshi, mu gihe baba babonye inyungu nke ku byo bakora.

Abo baturage bakaba bavuga ko niba hari uburyo ubuyobozi bw’akarere bwaganira na ba nyiri ibi bigo by’imari bakajya baka inyungu ku baturage bagereranije n’uburyo umuturage yungutse byabafasha kandi nabo bakabasha kugana ibigo by’imari ari benshi.

Abakunze kuvugwaho gutinya kugana ibigo by’imari n’amabanki ni abagore,aho ngo usanga umubare w’abagore bagana ibigo by’imari muri aka karere,ari muke cyane ugereranije n’umubare w’abagabo baka inguzanyo mu bigo by’imari n’a mabanki.

Bamwe mu bagore twaganiriye badutangarije ko batinya kugana ibigo by’imari ngo bahabwe inguzanyo, kubera gutinya inyungu zakwa ku nguzanyo baba bahawe.

Uwamariya Florence,  umucuruzi w’ubuconsho mu murenge wa Base,avuga ko mu ubucuruzi bwe nta nguzanyo yatse muri banki, ngo ni umurima we yagurishije bityo abasha gucuruza ubuconsho.

Uyu mucuruzi avuga ko atagana ikigo cy’imari na kimwe ngo kimugurize abashe kungura ubucuruzi bwe,,ngo kuko atinya inyungu yakwakwa,kandi nta yo yabashije kubona mu byo acuruza.

Yagize ati”Sinaniwe kwagura ubucuruzi bwanjye ariko iyo ndebye inyungu baka ku nguzanyo binca integer nkumva ntaho najya kwaka inguzanyo.Ikindi kandi hari n’ubwo baka inyungu kandi wenda mu byo wanacuruje ntayo nawe wabonyemo.Ibyo ni byo binca intega rwose.”

Uyu mucuruzi akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere niba bushaka ko abagore bagana ibigo by’imari ari benshi bwakagombye kuganira na banyiri ibi bigo bikagabanya inyungu byaka cyangwa se bikajya byaka inyungu umuntu bakurikije uko nawe yungutse mu byo akora.

Umuyobozi Ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere ka Rulindo Murindwa Prosper avuga ko inyungu zakwa ku nguzanyo ziba zarashyizweho na banki nkuru y’igihugu BNR kandi ngo ntiyakwaka inguzanyo zibangamiye umuturage mu kubona inyungu .

Naho mu rwego rwo gukangurira abaturage kugana ibigo by’imari  ,ubuyobozi bwifashisha Abajyanama mu by’ubucuruzi,aho bafite nibura abagera kuri  2 muri buri  murenge .

Abagore by’umwihariko kandi ngo leta kuri ubu bashyiriweho,ikigaga BDF kibishyurira ingwate,bityo ngo nabo bakagana ibigo by’imari ari benshi.

Ikindi ngo banakangurirwa kugana amatsinda yo kubitsa no  kugurizanya VSL, aho babafasha mu kubakangurira kugana ibigo by’imari bagahabwa inguzanyo mu rwego rwo gutibyuka.

Prosper akaba avuga ko Kugeza ubu ngo abagore bagana Umurenge  sacco muri aka karere bagera kuri 43 %,kandi ngo bikaba bigaragara ko umubare wabo ukomeje kugenda wiyongera.

 

Share Button
Leave A Comment