Nyamagabe: Bamwe mu bagana ibigo by’imari ntibishyura inguzanyo bahabwa

88

Abagana ibigo by’imari bikomeye n’ibiciriritse bashaka inguzanyo, bafite ikibazo cyo kutishyura inguzanyo baba bahawe, bikabangabangamira ibigo by’imari gukora neza bikanatuma ibigo by’imari bitanga amafaranga mu manza zo kugaruza imyenda y’ababa barabyambuye.

Kuri uyu wa 6 ugushyingo 2014, abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ishoramali, barimo abakuriye ibigo by’imari bitandukanye n’abakuriye SACCO mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe, bagarutse ku kibazo cy’abantu bambura amabanki n’ibindi bigo by’imari.

Abitabiriye inama bavuga ko abaturage babambura bitwaje ko nta byangombwa by’ubutaka batse kuburyo byagwatirizwa, ndetse n’ubushake buke bwo kugira umuco wo kwishyura.

Uwitwa Anisiya Mukagasana ushinzwe gucunga umutungo muri koperative yo kuzigama no kuguriza y’akarere ka Nyamagabe yagize ati: “hari abambura bafitemo ubushake, ukabona rwose umuntu afite ubushobozi, arakora umunsi ku munsi, nta kibazo afite ariko wajya kumwishyuza ukabona ntashaka ko munavugana.”

Marriane Ntawukuriryayo ushinzwe gutanga inguzanyo mu murenge SACCO Gatarenawe yagize ati: “hari abahawe inguzanyo kera batabashije kwaka ibyangombwa by’ubutaka tukabura ukuntu tubarega ariko ubu nabyo biri muri gahunda kuko twari twabashikirije umurenge.”

Icyo iyi nama nyunguranabitekerezo y’ihuriro ry’ishoramali igamije, ni ukugirango serivise z’imari zibashe kugera ku muturage kandi zimufashe kwiteza imbere kandi hagafatwa n’ingambwa zo gushishikariza abaturage kwishyura inguzanyo baba bahawe.

Jean Pierre Nshimiyimana umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abashoramali ba Nyamagabe aravugako mu ngamba zifatwa hari ugukangurira abaturage gukora imishinga yunguka kugirango babashe kwishyura.

Yagize ati: “hari aho byagaragaye ko ibigo by’imari amafaranga atabigarukira neza, twafashe ingamba dufatanyije n’ubuyobozi bwo munzego zose, tukagenda tukicara muri buri murenge, tukajya dukorana n’ibigo by’imari abakererewe tukabahatira kwishyura.”

Ibigo by’imari byagiriwe inama yo kujya bibanza kugenzura uhabwa inguzanyo akigwaho bihagije kugira ngo atambura inguzanyo ndetse no kwirinda kujya mu manza kuko byagaragaye ko zitwara amafaranga menshi ugasanga yikubye kabiri y’inguzanyo yatanzwe.

Share Button
Leave A Comment