Gakenke: Kumenya akamaro ko kuzigama byabagiriye akamaro gakomeye cyane

Gakenke: Kumenya akamaro ko kuzigama byabagiriye akamaro gakomeye cyane

Kumenya akamaro ko kuzigama byatumye abaturage batuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bashobora kwiteza imbere kandi nyamara ngo mbere batarashoboraga kuba bakwibikira amafaranga ngo azagwire bitewe nuko bahitaga bayakoresha ibindi kandi batateganyije

Ngo kuba baramenye akamaro ko kuzigama kandi byanatumye bizera umutekano w’amafaranga yabo kuko mbere n’umujura yashoboraga kuba yayatwara cyangwa akangirikira mu nzu.

Devota Mukamusoni wo mu kagari ka Rusagara asobanura ko mbere ataratangira kwizigamira yabonaga amafaranga akayajyana mubindi kuburyo atashoboraga gukenera ikintu ngo abe yakigurira gusa ariko ngo kuva aho atangiriye kwizigamira ubuzima bwe bwarahindutse

Ati “aho nizigamiriye rwose byangejeje kuri byinshi kuko hari ibintu nagezeho, naguze agasambu, maze no kubaka inzu hano hepfo mu’isantere ya Gakenke ariko ntari nazigama ngo njye muri Sacco kubikamo, amafaranga narayabonaga nkumva umwenda mwiza nawugura, mugihe ubungubu rwose ndayabona nkabanza nkatuzigama tukagwira nkareba icyo nyakoresha”

Juvenali Rumaziminsi utuye mu murenge wa Gakenke avuga ko mbere yabikaga amafaranga mu rugo hakaba hari n’igihe yahangirikiraga kubera uburyo yabaga abitsemo gusa ngo uyu munsi akamaro yabonye ko kwizigamira mu bigo by’imari kamaze kumugeza kuri byinshi nkuko abyemeza.

Ati “mfite aho maze kwigeza kuko mfite amanzu impande y’umuhanda kandi mbere amafaranga narayabikaga agasazira no munzu ariko ubungubu muri banki ndagenda nkajya kuyaka nkubaka amazu kandi bakaba bashobora kunguriza nkaguramo n’ibindi”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Odette Uwitonze asobanura ko hari imirenge ikigaragaza intege nkeya mu gukorana n’ibigo by’imari kuburyo abashishikariza kugana ibigo by’imari kuko ari ngombwa kugirango abantu barusheho gutter imbere

Ati “kwizigamira ni ngombwa, kugirango uteganyirize ejo hazaza, kandi nanone amafaranga abashe kuboneka muri ibyo bigo by’imari dukorana nabyo, bityo abafata inguzanyo babone icyo bakoresha, babasha gushora mu mishinga minini ifatika dukomeze duharanire kwiteza imbere”

Mubijyanye n’uburyo abaturage bakorana n’ibigo by’imari, mu karere ka Gakenke bamaze kugera ku kigereranyo cya 73%  kandi bakaba baharanira kuzagera mu mwaka wa 2018 bageze kuri 80%

Share Button
Leave A Comment