Kwizigamira 200 ku munsi byavamo ibihumbi 48 ku mwaka

Mu biganiro ku iterambere agirana n’abaturage bo mu karere ka Huye, Paulin S. Mutemberezi, umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ubukungu no guteza imbere umurimo muri aka karere, avuga ko n’ukora umurimo wo guhingira abandi yatera imbere abishyizemo ubushake.,Icyangombwa ngo ni ukwiyemeza kuzigama duke duke.

Agira ati “umuntu ukorera amafaranga 700 ku munsi, ashobora kwifashisha 500 mu byo akeneye by’ibanze, 200 asigaye akayizigama. Nibutse ko kwizigama ari ukwigomwa umuntu ateganyiriza ejo hazaza, kandi ko hatazigama uwahaze cyangwa wakemuye ibibazo byose afite.”

Ya 200 ya buri munsi rero, ngo umuntu abaze ko umuntu yayakorera iminsi itanu ku munsi, avamo 1000 cy’ubwizigame mu cyumweru, akavamo 4000 mu kwezi, hanyuma nyuma y’umwaka akaba ageze ku bihumbi 48.

Ngo umuntu ahereye kuri aya mafaranga ibihumbi 48, ashobora gukora agashinga koroheje k’ubworozi. Ati “ufite abana batatu, ushobora kugurira buri wese urukwavu azajya yitaho, nawe ukigurira ikibwana cy’ingurube.”

Ba bana bahawe inkwavu ngo zajya zibaviramo imyenda yo kwigana n’amakaye, ku buryo umubyeyi atakongera guhangayikishwa no kubura amafaranga yo kubigura. Ngo yanavamo amafaranga ya mitwueri zabo.

Nyuma y’imyaka ibiri, ngo wa muntu yarakomeje kwizigama, ibihumbi 48 yaba amaze kubona, yongeranyije n’amafaranga yavuye mu itungo rigufi yiguriye, byanaba ngombwa bagakora ku yavuye mu nkwavu, havamo itungo rinini.

Mutemberezi na None ati “kuzigama ntibisaba byinshi, ahubwo kwigomwa. N’utabasha kubona amafaranga 200 ku munsi, ashobora kubika igiceri kandi buke buke kiragwira kikavamo ikintu gifatika.”

 

Share Button
Leave A Comment