Ruhango: Bamaze kumenya agaciro ko kwizigama

Ruhango 

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Ruhango, barahamya ko kugeza ubu bamaze kumva no gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira, bakaba basigaye bizigamira ari benshi cyane.

Leta imaze iminsi iri mu bikorwa byo gushishikariza abaturage kugira umuco wo kwizagama, kugirango barusheho gutera imbere.

Nsengiyumva Jean Nepo n’umusaza w’imyaka 61 y’amavuko atuye mu mudugudu wa  Kabusheshe akagari ka Kamusenyi umurenge wa Byimana, avuga ko mbere atumvaga neza akamaro ko kwizigamira, ariko aho amaze kubisobanurirwa n’inzego zitandukanye, ubu yatangiye nawe kwizigamira.

Ati “ubu aho menyeye kwizigamira, kuko nkora muri VUP, iyo bamembye mfata amafaranga make nkajya kuyahingisha, andi nkayasiga kuri banki sinyakukumbe”.

Uyu musaza akavuga ko abantu bose bakwiye kutarira kumara, ahubwo bagakora ibishoboka byose ngo bagire umuco wo kwizigamira, bateganyiriza amasaziro meza ndetse n’abana babo bakazabaraga umurage mwiza.

Mushimiyimana Innocent n’umuyobozi w’umudugudu Gatobotobo mu kagari ka Kamusenyi, avuga ko bashyize imbaraga nyinshi mu kwizigamira babikangurira abaturage.

Akavuga ko ku bufatanye n’umushinga wa care, ubu ngo abaturage bitabiriye ari benshi, uku kiwitabira bikaba byarabafashije kwishyurira ku gihe ubwisungane mu kwivuza.

Uyu muyobozi akavuga ko kuri ubu urugamba rwo gukundisha kwizigamira, kandi bakanatinyuka gufata inguzanyo muri banki bagakomeza kwiteza imbere.

 

Share Button
Leave A Comment