Rutsiro: Sacco irasaba abanyamuryango kwishyura inguzanyo bahawe vuba na bwangu.

55

Kuri uyu wa kane tariki ya 06/11/2014 Sacco Ngwino urebe Kigeyo (SANUKI) iherereye mu murenge wa Kigeyo ho mu karere ka Rutsiro irasaba abanyamuryango kwishyura inguzanyo bahawe mu maguru mashya bityo ntihazatezwe cyamunara ingwate batanze.

66

99

Ibi byatangajwe mu nama rusange yahuje inama y’ubuyobozi n’abanyamuryango b’iyi Sacco, umucungamutungo akaba yaravuze ko kuba hari abanyamuryango batishyurira igihe bidindiza imikorere ya Sacco kubera gusiragira mu nkiko no guteza cyamunara ingwate batanze, abo banyamuryango bakaba barasabwe kwishyura vuba kugirango ingwate zabo zitazagurishwa.

Umucungamutungo wa Sanuki Vincent Uwayezu yagize ati “Sanuki ifite bamwe mu banyamuryango batishyurira igihe kandi ibi bikaba bidindiza imikorere yacu akaba ariyo mpamvu tubasaba kujya bishyurira ku gihe kugirango tutajya mu manza bityo tugata igihe kandi nabo bagatakaza ingwate batanze”

Uyu mucungamutungo yanatangaje ko amategeko mashya y’iyi Sacco avuga ko umunyamuryango urengeje igihe yavuganye na Sacco atongera kugirirwa icyizere na Banki mu gihe kingana n’umwaka nk’uko aya mategeko aherutse gutorwa n’abanyamuryango.

Abanyamuryango bitabiriye iyi nama banenze bagenzi babo bagaragaweho n’iki kibazo kuko ngo bituma nabo batabona inguzanyo nk’uko babyifuza kubera ko Sacco idapfa kubaha inguzanyo bitewe n’amafaranga yagurijwe bamwe mu banyamuryango.

Mukamurara Claudine utuye mu kagali ka Rukaragata mu murenge wa Kigeyo yagize ati “abanyamuryango batishyurira igihe nib a bihemu kandi natwe abasigaye batuma tutabona inguzanyo nk’uko tubyifuza kubera amafaranga baba batarishyuye”

Abanyamuryango bakaba basabye Sacco kujya bihutira kugurisha ingwate bahawe vuba na bwangu batarinze kwinginga abatarishyuye.

Ubu amafaranga atarishyuriwe igihe yahawe abanayamuryango ba SANUKI asaga miliyoni 4 n’ibihumbi 270 n’amafaranga 504 ingwate batanze zikaba zigiye gutezwa cyamunara mu minsi ya vuba niba ntagihindutse ngo bishyure.

Ubwizigame bw’abanyamuryango ba Sanuki bungana na miliyoni 113 mu gihe umutungo bwite w’iyi Sacco ari miriyoni 38.

Share Button
Leave A Comment